AmakuruPolitiki

Dr.Frank Habineza yashyize inyuma y’ikoti FDLR mu mitwe yavuze ko igomba kuganira n’u Rwanda

Dr.Frank Habineza yanyomoje ibyatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye byavugaga ko yasabye Leta y’u Rwanda kugirana ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro irutwanya,hakibandwa cyane cyane kuri FDLR igizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tariki ya 6 Kanama 2022, Ubwo Dr Frank Habineza yagiranaga ikiganiro n’ijwi rya Amerika yatangaje ko byaba byiza Leta y’u Rwanda igiranye ibiganiro n’imitwe iyirwanya harimo iya Politiki n’iyitwaje intwaro, benshi mu Banyarwanda banenze icyo kifuzo cye ndetse banavuga ko yarengereye. Ubu yavuze ko mu baganira n’u Rwanda batarimo umutwe wa FDLR.

Kuba yaravuze imitwe yitwaje Intwaro byahise byumvikana ko na FDLR irimo kuko na wo ari umutwe witwaje Intwaro ugizwe n’Abanyarwanda barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Nyuma yo kubona izi nkuru, Dr Frank Habineza, wabaye nk’uwisubira kubera igitutu yokejwe n’abanenze ibyo yavuze, yavuze ko mu mitwe yitwaje Intwaro yavuze hatarimo umutwe wa FDLR kuko ari umutwe ugizwe n’Abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Mu bo twavuze, ntabwo twigeze dushyiramo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi nka FDLR.”

Dr Frank Habineza yari yavuze ko leta y’u Rwanda igomba kugirana ibiganiro n’Imitwe iyirwanya harimo n’iyitwaje Intwaro ariko ntiyigeze agaragaza amazina y’iyo mitwe.

Ni ibintu byatumye Abanyarwanda benshi bemeza ko na FDLR Iri mu mitwe yakomojeho, kuko na wo ari umutwe witwaje intwaro urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Hari n’abavugaga ko uyu munyapolitiki yarengereye kuko abizi neza ko hari impamvu Leta y’u Rwanda yanze kuvugana n’uyu mutwe uri ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Inkuru yabanje

Ese Perezida Kagame azemera kuganira n’imitwe y’iterabwoba irimo FDLR nk’uko yabisabwe na Frank Habineza?

Twitter
WhatsApp
FbMessenger