AmakuruPolitiki

Dr. François Xavier Kalinda yagizwe umusenateri

Perezida Kagame yagize Dr. François Xavier Kalinda Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda nk’uko itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ribitangaza.

Ashingiye ku biteganywa n’itegeko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Dr. Francois Xavier Kalinda Umusenateri muri Sena y’u Rwanda.

Yari umwe mu bagize inteko ishinga amategeko mu Nteko ishinga amategeko ya #EAC

Dr François Xavier Kalinda yari ashoje manda ye mu Nteko ya EALA yinjiyemo muri 2015 asimbuye mugenzi we,Celestin Kabahizi wasimbuwe, wari weguye.

Uyu munsi nabwo yabaye Senateri asimbuye Hon Iyamuremye (nawe babana muri PSD) uherutse kwegura.

Perezida Kagame yagize Dr. François Xavier Kalinda umusenateri

Twitter
WhatsApp
FbMessenger