AmakuruPolitiki

DR Congo ihanganye na M23 ikomeje gukora ibiyiteranya n’u Rwanda (Amafoto)

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kwijundika Leya y’u Rwanda iyishinja gufasha umutwe w’abarwanyi ba M23 bayizonze botsa igitutu ingabo za Leta bazifatana tumwe mu duce twayo turimo umujyi wa Bunagana.

Mu kuneshwa kwa FARDC, byatumye Abanyecongo bahigikira uruhande rwo gukubitwa incuro kwabo na M23 ku Rwanda batangira kurwinuba barushinja gutera inkunga uyu mutwe.

Leta y’u Rwanda yakunze kumvikana ihakana aya makuru yo gufasha M23 ndetse hanashimangirwa ko nta masezerano y’ubufatanye u Rwanda rufitanye n’uyu mutwe ufite ibirindiro muri Congo.

Leta ya DR Congo ntiyigeze inyurwa n’ibitangazwa na Leta y’u Rwanda ahubwo yakomeje kuzamura ibikorwa bitandukanye by’ubushotoranyi buganisha kukuzamura intambara hagati y’ibihugu byombi.

Magingo aya, DR Congo ikomeje gukora ibikorwa byo gukora Leta y’u Rwanda mu jisho aho yashyinguye nk’intwari wa musirikare witwa Mokili Kingombe Bebe, winjiye mu Rwanda akarasa abapolisi bikavugwa ko yabitewe no kuba yaribyafashe ibiyobyabwenge.

Ubwo yinjitaga arasa agakomeretsa bamwe mu baolisi baribarinze umupaka, nawe yahise araswa ahasiga ubuzima.

Uyu musirikare ni umwe mu batije umurindi wo kwangisha Umunyecongo wese icyitwa Umunyarwanda ndetse akanagira uruhare rwo kubagirira nabi mu Burasirazuba bwa Kivu y’Amajyaruguru kugeza naho ahangaye kurenga umupaka akarasa ingabo z’u Rwanda zari ziwurinze.

Ibi byagaragaje ko buri wese yahawe urwaho rwo kugirira nabi u Rwanda n’Abanyarwanda kugira ngo nawe azitwe intwari, nanahasiga ubuzima azashyingurwe gitwari.

Si ku ruhande rw’ingabo gusa ahubwo ibi ni bimwe mu bikomeje kugumura abaturage no kubaha urwaho rwo gukomeza kwijundika Umunyarwanda n’u Rwanda.

Usibye iki gikorwa kigayitsecyakozwe na Leta ya DR Congo, bamwe mu bayobozi bayo bakomeye haba mu ngabo no mu nzego za leta, bakunze kumvikana bashishikariza abaturage kwikoma umunyarwanda byaba na ngombwa uwo babonye bakamuvutsa ubuzima.

Abanyecongo bakoze ubushotoranyi bukarishye aho bifashe bagatwikira ibendera ry’u Rwanda ku karubanda mu myigaragambyo bakoze mu mihanda itandukanye yo mu mujyi wa Goma wakoreragamo Abanyarwanda batari bake.

Mu myigaragambyo yakurikiyeho yo gushaka Abanyarwanda n’abavuga Ikinyarwanda bose bari muri Congo, bavogereye umupaka bashaka kwinjira mu Rwanda batera ibirundo by’amabuye mu Rwanda bimwe mu byateye umujinya mwinshi abaturage b’u Rwanda bifuzaga kubasubiza ariko ubuyobozi bukababuza.

Ingabo za DR Congo n’abanyaolitiki bayo ntibahwema kugaragaza ko bimirije imbere ibikorwa bibi ku Banyarwanda babarizwa muri iki gihugu kugeza n’ubwo bifuza kwinjira bakabasanga imbere mu gihugu.

Kugeza ubu ni uko u Rwanda rutigeze rwita ku bikorwa bigayitse bya Congo, ngo narwo rwihimure kuba Congomani barukoreramo ibikorwa bitandukanye aho Umunyecongo afite amahoro n’umutekajo nk’ibyumunyarwanda usanzwe.

Petezida Tshisekedi na Guverinoma ye, ibi ntibabirebaho ngo bamenye agaciro abturage babo bahabwa mu Rwanda, ahuwo barushaho gukubita agatoki ku kandi babahigisha uruhindu.

Inkuru yabanje

Rubavu: Umusirikare wa DRC arasiwe ku mupaka nyuma yo kwinjira akarasa abapolisi b’u Rwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger