Amakuru ashushye

Dr. Agnes Binagwaho yabaye umuyobozi mu kigo gikomeye mu buvuzi ku Isi

Dr Agnes binagwaho wabaye Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda, yabaye muyobozi mu kigo cy’ubuzvuzi cyitwa The National Academy of  Medecine[NAM].

Dr. Agnes Binagwaho w’imyaka 62 yavukiye mu Rwanda mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro (ubu ni Nyamagabe) ariko akurira i Burayi, yigayo ndetse aranahatura. Ni umubyeyi w’abana babiri.

Kuwa gatandatu tariki 14 Ukwakira 2017 yahawe umwanya mu kigo gishinzwe ubuvuzi kidaharanira inyungu gikorera muri Amerika, muri iki kigo cyitwa The National Academy of Medecine yahawe umwanya wo kuba umuyobozi mukuru wungirije[Vice Chancellor].

 

Iki kigo yahawemo imirimo cya NAM cyatangiye gukora ku mugaragaro kuva mu mwaka wa 1970[kimaze imyaka 47 gikora],  gitangira gukora cyitwaga ikigo cy’ubuvuzi [ Institute of Medicine (IoM)] gusa kiza guhindurirwa izina hashize igihe gitangiye gukora.

Iki kigo kibanda cyane ku gutanga inama zijyanye n’ubuvuzi ndetse kigarukirana ibintu byose bijyanye n’ubuzima ndetse n’ubumenyi mu bijyanye no kuvura.

Gikora kandi nk’umujyanama wa Guverinoma ku bijyanye n’ubuvuzi muri Amerika mu rwego rwo gusigasira ubuvuzi no kubuteza imbere. Gifite intego zo gukorera mu mucyo, gutanga inama mu bijyanye n’ubuzima mu bigo bitandukanye bya leta byaba ibito n’ibini.

Abanyamuryango bashya bajya muri iki kigo biturutse ku basanzwe bagikoramo, batora buri mwaka bagatora bakurikije umwihariko w’uwo bagiye kwimika ndetse n’ibyo yagezeho mu mirimo yagiye akora itandukanye yaba iya leta cyangwa iyindi yose irimo n’iyo mu bigo byigenga. Buri munyamuryango amenyeshwa ko yatoranijwe yabishima ku bushake bwe akemera kuba umwe mu bagize iki kigo.

Dr. Binagwaho n’abandi bakora muri iki kigo

Dr. Agnes Binagwaho, ubusanzwe ni umuganga w’inzobere mu kuvura abana. Yakoze mu myanya itandukanye mu nzego z’ubuzima. Kuva mu 2002 kugeza 2008, Dr Binagwaho yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Sida, kuva mu 2008 kugeza muri Gicurasi 2011 agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y‘Ubuzima, umwanya yavuyeho agirwa Minisitiri w’Ubuzima, akaza kuva kuri uyu mwanya muri Nyakanga  2017.

Mu yindi  mirimo izwi ya Dr. Agnes Binagwaho, harimo ko ari umwarimu mu ishuri ry’ubuvuzi rya Harvard muri Amerika, yigisha ubuvuzi bw’abana muri Geisel School of Medicine i Dartmouth muri Amerika, akaba yarahawe impamyabumenyi y’icyubahiro muri Dartmouth College mu 2010. Yahawe impamyabumenyi y’ikirenga, PhD mu 2014, ayiboneye muri kaminuza y’u Rwanda.

Ibendera ry’u Rwanda ryazamuwe mu yandi ari muri iki kigo
Dr. Binagwaho yahawe ikaze muri iki kigo
Iki kigo gifite abanyamuryango benshi

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger