AmakuruImikino

Dore uko amabwiriza mashya agenga abafana bemerewe kugaruka ku kibuga ahagaze

Mu ijoro ryakeye nibwo Inama y’Abaminisitiri yoroheje zimwe mu ngamba zo kwirinda Covid-19 zari zashyizweho mu kwezi gushize aho ibikorwa byari bimaze iminsi bifunze nk’ibitaramo bya muzika, ibyo kubyina na za Konseri ndetse n’abafana kuri stade bakagaruka.

Amabwiriza mashya ya Minisiteri ya Siporo yashyizwe hanze uyu munsi,aremerera abafana kuza ku kibuga, amasitade akakira 50% by’abantu yakira.

By’umwihariko abafana barasabwa kuba barakingiwe inkingo 2 ndetse n’urwo gushimangira kugira ngo bemererwe kwinjira.

Ntibikiri itegeko kwipimisha Covid-19 ugiye kuri stade, icyo usabwa ni ukuba warakingiwe kandi ukubahiriza ingamba zo kwirinda COVID19.

Imikino yo mu mashuri nayo izasubukurwa ariko hitawe ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Shampiyona y’icyiciro cya 1 mu mupira w’amaguru 2021-22, irakomeza hakinwa umunsi wa 15 wayo:

Uyu munsi saa 15:00’ harakina

Mukura x Etincelles
Rayon Sports x Gasogi utd
Bugesera x Gicumbi
Etoile de L’Est x AS Kigali
Rutsiro FC x Musanze

Inkuru yabanje

Guverinoma y’u Rwanda yemereye abafana kongera kwinjira muri Stade

Twitter
WhatsApp
FbMessenger