AmakuruUrukundo

Dore uburyo wasaba umukunzi wawe imbabazi akakubaarira yivuye inyuma

Hari abibwira ko guca bugufi imbere y’umukunzi wawe ukamusaba imbabazi mu gihe wamukoreye amakosa ari ubugwari ariko burya iyo ushaka kubaka urukundo rurambye ubikorera ikibi n’icyiza.

Gusaba imbabazi si ubugwari ahubwo ni ubutwari, kandi ni inzira nziza yo gukemura ibibazo. Nk’uko mu kinyarwanda bavuga ko ntazibana zidakomanya amahembe, n’abakundana birashoboka ko bashobora kugirana utubazo. Mu guhe ubonye ko wakoshereje umukunzi wawe ukeneye kumusaba imbabazi dore uburyo bwiza wabivugamo

1. Niba koko wisuzumye ugasanga wahemukiye umukunzi wawe, reka amarangamutima yawe avuge, ku buryo nakureba akubonamo guca bugufi.

2.Guca bugufi

Nubwo ushobora kumva ko ikosa wakoze riremereye ku buryo wabuze aho uhera umusaba imbabazi, ni ngombwa ko utifata ahubwo ukwiye kumwereka uwo wiyumva ku buryo nakureba amenya icyo ushaka kumubwira niyo utavuga urareka ururimi rw’amarenga y’umubiri rukamubwira.

Ni bibi kwipfumbata no kuzamura intugu buri kanya kuko ibyo bigaragaza ko ibyo uri kuvuga bitakuvuye ku mutima.

3.Wikwiregura

Iyo uri gusaba imbabazi umukunzi wawe ukabivangamo no kwiregura bikurura izindi mpaka, ingingo yo gusaba imbabazi igatakara. Mu gihe uhisemo gusaba imbabazi saba imbabazi niba uhisemo kwiregura nabyo ntukwiye kubivanga no gusaba imbabazi kuko umuntu usaba imbabazi kuko yemeye ikosa.

4.Kwemera ikosa.

Niba umukunzi wawe wamubwiye nabi cyangwa wakoze irindi kosa, wakwisuzuma uganga atariko byari bikwiye kugenda. Igihe usanze ugomba kumusaba imbabazi ni ngombwa ko mu magambo ukoresha isaba imbabazi humvikanamo ko uzi ikosa wakoze. Urugero ukamubwira uti ‘rwose narengere ntabwo nagombaga kuba nakoze iki n’iki muri buriya buryo’, cyangwa uti ‘ntabwo nagombaga kuba nakubwiye kuriya’.

5.Kumuha icyizere ko bitazongera

Mu gihe usaba imbabazi umukunzi wawe, ukeneye ko umubano wanyu ukomeza uri nta makemwa, ni byiza kwemera ko wakosheje kandi ukanamubwira ko ugiye gukosora iryo kosa wirinda ko ryazasubira. Kumwizeza ijana ku ijana naryo ni amakosa kuko ushobora kuzongera ukarigwamo bigutunguye, ikiza ni ukumubwira ko ugiye kugerageza kwitwararika, kugira umunsi wongeye gucikwa azakumve.

Amahitamo ya nyuma igihe ugerageje gusaba imbabazi umukunzi wawe ntaziguhe kandi wumva ukimukeneye cyane umuha umwanya akagenda akabitekerezaho, wazongera kumusaba imbabazi ntaziguhe ugashaka umuntu w’inshuti yanyu mwembi akabunga cyakwanga ugatangira kwiyakira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger