AmakuruUrukundo

Dore uburyo wakoresha ukirinda gutera inda umukunzi wawe ku munsi w’abakundana St Valentine

Hano uburyo butandukanye wakoresha ukirinda kuba papa utabiteguye cyangwa se ukirinda gutera inda umukunzi wawe mu gihe mutigeze mubiganiraho mwembi ku munsi w’abakubdana.

Kuri iyi tariki ya 14 Gashyantare, umunsi ngaruka mwaka w’abakundana. Abakobwa bamwe bakoresha uyu munsi mu rwego rwo guta abasore mu gatego ku buryo birangira batwaye inda maze abasore bagasigarana amahitamo hafi ya ntayo uretse gushinga urugo nyamara atari ibintu bari barateganyije muriyo minsi.

Dore bumwe mu buryo wakoresha kugirango wirinde kugwa mu mutego wo gutera inda ku munsi w’abakundana igihe waba wagiranye ibihe byiza n’umukunzi wawe bikarangira munaryamanye.

1. Ntiwemere gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye/Koresha agakingirizo

Abasore benshi bivugwa ko badakunda gukoresha agakingirizo mu gihe cyo gukora imibona mpuzabitsina, kuko ngo ituma uburyohe bugaubimuhe

Nyamara agakingirizo ntago karinda gutera inda utabiteguye gusa, ahubwo kagufasha no kwirinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Kugirango wirinde ibibazo bya hato na hato rero, byaba byiza witwaje agakingirizo kugirango uzaterwe witeguye.

2. Ntutwarwe ngo ukore ibyo utateguye

Baravunga ngo amatwi arimo urupfu ntiyumva ariko ku munsi w’abakundana ntuzatwarwe n’ibyinshimo ngo birenge ubwenge maze ukore ibyo utatekerejeho neza.

3. Wiryamana n’uwo ubonye wese

Nyabuneka, abasore bagira ingeso yo kugira intege nkeya ariko umunsi w’abakundana ntuzatume uryamana n’ubonetse wese.

Ntuzatume uyu umunsi urangira wicuza, abagore ni abanyabwenge, uramenye bitazarangira ushinjwa gufata kungufu cyangwa gutera inda utateguye.

Fata umwanya wo kumenya uwo ugiye kuryamana nawe, niba ubona bidashoboka mwabikora n’butaha, ntakikwirukansa.

4. Mugihe wibutse utinze, itabaze imiti yabugenewe

Hari igihe ubushyuhe budatuma wibuka gukoresha agakingirizo ariko ugirango wirinde ibibazo, mu gitondo jyana uwo umukobwa kwa muganga afate ibinini bibuza umukobwa gusama kandi abinywe ureba. cyangwa se ubigure ubimuhe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger