AmakuruUrukundo

Dore uburanga bw’umwari bivugwa ko ariwe uri murukundo na Rudasumbwa wa Afurika-Jay D( Mister Africa) (AMAFOTO)

Umusore w’umunyarwanda uherutse kwegukana  ikamba rya Rudasumbwa wa Afurika, Ntabanganyimana Jean de Dieu uzwi cyane ku izina rya Jay D yagaragaye mu mafoto ari kumwe n’umukobwa bivugwa ko yaba ariwe mukunzi we.

Jay D ukoresha izina rya Jay Rwanda ku mbuga nkoranyambaga ni umwe mu basore b’ibigango bakunzwe cyane mu karere ka Africa y’iburasizuba, ibi bikaba ari nabimwe mu byamwongereye amahirwe yo kwegukana umwanya wa rudasumbwa  wa Afurika (Mister Africa International 2017 ) ndetse no kuba umunyamideli w’umwaka muri East Africa(Best East African Model of the Year 201.)

Jay D umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko,yagaragaye yasohokanye n’inkumi y’uburanga bivugwa ko ari nayo yamutwaye umutima.

Ntabanganyimana jean de Dieu wabaye rudasumbwa wa Afurika

Aba bombi bafatiye aya mafoto mu birori barikumwe intambwe kuyindi,agatoki kukandi ndetse naho babaga bicaye bagaragaraga bari kumwe bagaragaza ibyishimo hagati yabo.

Bakunze kugaragara bicaranye banafata amafoto
umwari bivugwa ko ari murukundo na Jay D
Twitter
WhatsApp
FbMessenger