AmakuruUtuntu Nutundi

Dore ibintu abantu bibeshyaho ku bijyanye n’igihe cyiza cyo kurya imbuto

Abantu batandukanye bategura amafunguro ku meza atetse (ahiye), ku ruhande bagashyiraho n’imbuto mu rwego rwo kuzuza indyo iboneye nk’uko abahanga mu by’ubuzima babivuga. Gusa hari abibaza igihe cyiza cyo kurya izo mbuto niba ari mbere y’ifunguro cyangwa. Ibyo ni byo tugiye kubagezaho twifashishije imbuga zinyuranye za interineti.

Ku rubuga indiatimes.com, umwanditsi yibaza niba ari byiza ko umuntu arya imbuto mbere y’ifunguro cyangwa niba yazirenza ku ifunguro ako kanya akimara kurya. Umuhanga mu bijyanye n’imirire (Nutritionist) witwa Naini Setalvad, arasobanura igihe cyiza cyo kurya imbuto.

Ku bijyanye n’igihe, Naini Setalvad avuga ko igihe cyiza cyo kurya imbuto, ari mu gitondo, nyuma yo kunywa ikirahuri cy’amazi, mbese imbuto akaba ari zo za mbere zigera mu nda nk’ibiribwa.

Kurya imbuto umuntu akimara kurya ibiryo bisanzwe, ngo nticyaba ari igitekerezo cyiza, kuko igogora ryazo rishobora kutagenda neza, bityo n’intungamubiri umuntu yagombye kubona azikuye mu mbuto ntazibone.

Umuntu akwiriye nibura gushyira iminota mirongo itatu hagati yo kurya urubuto no kurya ifunguro risanzwe. Ubundi ibyiza ni uko yarya imbuto, nyuma agategereza isaha imwe igashira, akabona kurya ibiryo bisanzwe.

Ku bantu barwara diyabete cyangwa ibindi bibazo bijyanye n’igogora, nko kugira aside nyinshi n’ibindi, bo bagombye gutegereza nibura amasaha abiri nyuma yo kurya imbuto bakabona kurya ibiryo bisanzwe. Impamvu ni uko akenshi diyabete ijyana n’ibibazo by’igogora.

Naini Setalvad, asubiza ikibazo kibaza niba ari byiza ko umuntu yavanga imbuto n’ibindi biryo, yavuze ko, mu gihe umuntu nta bibazo by’igogora cyangwa aside nyinshi agira, ashobora kuvanga imbuto n’amata y’ikivuguto atunganirizwa mu ruganda”yogurt” cyangwa akazishyiraho n’umunyu.

Umuntu ashobora gufata inanasi, amacunga,”melons” cyangwa ibikomamanga, akavanga n’imboga zateguwe kuribwa ari mbisi(salads).Ashobora no gufata inkeri n’izindi mbuto zumishije akazivanga n’ibindi binyampeke bitunganije mu ruganda(cereals).

Ku rubuga medium.com, bavuga ko kurya imbuto kugira ngo zizanire uziriye ubuzima bwiza, atari ibintu byoroshye.Imbuto zishobora kugeza umuntu ubuzima bwiza, cyangwa se zikabwangiza. Ibyo biterwa no kuba imbuto zariwe mu gihe gikwiriye cyangwa se kitubahirijwe.

Ubundi kurya imbuto neza kandi mu gihe cyiza, bituma umuntu agira inzira y’igogora imeze neza, kandi ikora, kuko umubiri ushobora kubona intungamubiri ziri mu mbuto, ibyo bikarinda umuntu indwara z’umutima ndetse zigatuma ahorana imbaraga.

Ubushakashatsi butandukanye bwerekanye ko igihe cyiza cyo kurya imbuto, ari mu gitondo cyangwa se igihe igifu kirimo ubusa. Impamvu n uko iyo umuntu amaze umwanya munini nta kintu ariye, iyo ariye igogora ririhuta cyane rigakorwa neza.

Kugira ngo igogora ry’imbuto rigende neza, umubiri ukoresha ubwoko bwihariye bwa ”enzyme”. Iyo rero izo “enzyme” zikoze akazi kazo nta bindi biryo bizibangamira, bituma zikora neza, bityo umubiri ukabona intungamubiri , za “fiber” n’isukari.

Impamvu eshatu zagombye gutuma umuntu atarya imbuto mu gihe cyo kurya.

Igogora ry’imbuto ririhuta ugereranije n’ubundi bwoko bw’ibiryo, ibyo bivuze ko umuntu aramutse ariye inkeri ni urugero, akazirya akimara kurya, ziragenda zigatinda mu gifu, zigeretse hejuru y’ibindi biryo, zitegereje ko igifu kirangiza gusya ibindi biryo. Kandi mu gihe ni ahantu hashyuha, kandi hahehereye, ibyo rero bituma habaho ikitwa”fermentation”(nko gutuma ibiri mu gifu bivura).

Inkeri zigenda zigiye kuvuza “fermenter”ibiri mu gifu. Kandi inkeri kimwe n’izindi mbuto nyinshi, zigira isukari nyinshi,iyo sukari iragenda igahinduka umusemburo(alcool), nyuma bikaba byakwangiza ubuzima muri rusange.Ni uko ushobora gusanga umuntu utanywa inzoga yarwaye indwara y’umwijima yitwa “cirrhose”, kandi ubundi iterwa no kunywa inzoga igihe kirekire.

Abantu benshi bagira akamenyero ko kurya imbuto bakimara kurya ifunguro rindi risanzwe, barya izo mbuto bumva ko ibyo bakoze ari byiza ku buzima bwabo. Imbuto zigira vitamine nyinshi n’ubutare butandukanye, umubiri w’umuntu ukenera ariko zigira na aside. Kurya imbuto nyuma yo kurya ibindi biryo, byakongera aside mu gifu, bikaba byatuma umuntu ababara mu gifu. Ni yo mpamvu ari byiza ko umuntu ategereza isaha imwe cyangwa ebyiri zigashira amaze kurya imbuto akabona kurya ibiryo bisanzwe.

Indi nkuru wasoma

Dore ubwoko bw’imbuto warya bukagufasha kugabanya ibiro utabanje kwiyuha akuya

Twitter
WhatsApp
FbMessenger