AmakuruUrukundo

Dore ibintu 7 udakwiye kwibeshya ngo wereke umukunzi wawe

Hari ibintu byinshi bituma umubano w’abakundana ukendera bitwe n’uko ubimuganirijeho ugashiduka byamuciye intege kandi wari uzi ko aribwo uri kugaragaza ukuri ku bijyanye n’ubuzima bwawe.

Nubwo ntawabihakana kuko bigira uruhare runini mu gutuma umubano w’abakundana urushaho gushinga imizi kuko uba wubakiye ku kuri n’icyizere, urubuga Elcrema rugaragaza ko hari ibyo wavuga bikagusenyera.

Ni mu gihe ibyo bintu bigera kuri birindwi uramutse utabivuze n’ubundi bitabangamira icyizere ugirirwa n’umukunzi wawe.

Umubare w’abo mwakoranye imibonano mpuzabitsina

Hari bamwe usanga bagira umuco wo kuvuga umubare w’abantu bamaze gukorana imibonano mpuzabitsina, ugasanga babifata nko gutebya abandi bagamije kwereka abo bakundana ko ari abanyakuri.

Impamvu iyo ariyo yose ariko, ugirwa inama yo kwirinda kubwira umukunzi wawe ibintu nk’ibi kuko bishobora kumukomeretsa kandi atari cyo wari ugamije, bikaba byanabaviramo guhita mutandukana.

Nubwo aba ari amateka yawe y’ahahise, nta muntu n’umwe ushobora kwishimira kumva ngo umukobwa cyangwa umusore bakundana yaryamanye na ba runaka, inshuro izi nizi.

Ibyerekeranye n’uwo mwatandukanye

Igihe winjiye mu rukundo rushya, ni byiza ko wibagirwa ibintu byose byabaye hagati y’abo mwigeze gukundana. Rekera uwo mwatandukanye mu mwanya we uhe ugaciro uwo ufite uyu munsi.

Uko waba wizeye umukunzi wawe, urwo agukunda rwose nta na rimwe azigera yishimira kumva amateka yawe n’uwo mwari kumwe mbere ye kuko mu matwi ye bizaba ari nko kumugereranya.

Abantu bagusaba urukundo

Ni kenshi uzumva wifuje kubwira umukunzi wawe abasore cyangwa abakobwa bakubwira ko bagukunda. Nubwo nta kibi uba ugamije, we ashobora kutabyakira uko wabimubwiye akaba yanakeka ko uteganya ku mwanga cyangwa kumuca inyuma.

Burya iyo umubwira ko hari abandi bantu bagukunda, ndetse ukanarengera ukamubwira abo aribo bituma atangira kwigereranya nabo ndetse akitakariza icyizere.

Abantu wumva ufitiye urukundo

Iyo ufite umukunzi kandi urukundo rwanyu rufite icyerekezo biba bisobanuye ko nta wundi muntu muba mugomba gukundana, ibi ariko ntibyabuza ko ushobora kubona undi muntu ukumva uramwishimiye cyangwa uramukunze.

Kirazira kubwira umukunzi wawe abandi bakobwa cyangwa abahungu wumva ufitiye urukundo keretse niba wumva witeguye gutandukana nawe.

Kumubwira ko winjiye mu mabanga ye

Twese iteka duhorana amatsiko yo kumenya ibiri muri telefoni, mu cyumba cyangwa ahandi abakunzi bacu babika iby’agaciro. Ibi ahanini tubikora tugamije kumenya niba ntacyo badukinga, cyangwa se igihe twumva hari ibyo dushidikanyaho.

Igihe ibi ubikoze irinde kugira icyo ubimubwiraho kabone n’ubwo wasangamo ibimenyetso bigaragaza amakosa agukorera, kuko ashobora kubyuririraho akakwereka ko utamwizera bikaba byakurura ubwumvikane buke hagati yanyu.

Kumubwira ko ukurikiranira hafi uwo bahoze bakundana

Kutiyizera no kumva ko ari ku rwego rurenze urwawe ku buryo bigoye kwemera ko agukunda, bishobora gutuma ukora ibikorwa bidasanzwe birimo nko gukurikiranira hafi ubuzima bwa buri munsi bw’uwo bahoze bakundana.

Ibi ariko ntibikwiye namba, kandi n’igihe ubikora si byiza ko ubimubwira kuko bishobora kumurakaza, cyangwa bikaba byanaba intandaro yo kuba yakwadukana kongera kuvugana nawe.

Kumubwira ko utiyumvamo inshuti ze n’umuryango

Kubera ko uri umuntu, birashoboka cyane ko utiyumvamo umuryango w’umuhungu cyangwa umukobwa mukundana cyangwa se ababyeyi be. Ibi kandi bishobora no kubaho ku nshuti ze.

Nubwo ntawakurenganyiriza ko utabiyumvamo, irinde kubibwira umukunzi wawe kuko bishobora gukurura urwango, cyangwa bigatuma hagati yanyu hazamo kwishishanya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger