UbuzimaUtuntu Nutundi

Dore ibimenyetso simusiga byakwereka ko wanduye SIDA utabanje kujya kwisuzumisha kwa muganga

Icyorezo cya SIDA muri iki kinyejana, ni kimwe mu byibasiye ikiremwa muntu bikomotse ku bwiyongere bwo gukora cyane imibonano mpuzabitsina idakingiye ku batarashakanye ndetse no gucana inyuma kwa hato na hato.

Abashakashatsi bemeza ko hari ibimenyetso bishobora kwereka umuntu wakoze Imibonano mpuzabitsina idakingiye ko ashobora kuba yaramaze kwandura agakoko gatera SIDA, n’ubwo mu busanzwe bizwi ko kariya gakoko kataboneshwa amaso.

Urubuga Health.com twifashishije, ruvuga ko mu gihe agakoko gatera SIDA kamaze byibura ukwezi kumwe cyangwa abiri kari mu mubiri w’umuntu, abantu 40% kugeza kuri 90% bashobora guhura n’ibimenyetso bizwi nka ARS (Acute RETROVIRAL syndrome).

Cyakora cyo nanone ubushakashatsi bwerekana ko SIDA ishobora kumara igihe kinini mu mubiri nta kimenyetso na kimwe iragaragaza, ku buryo uwayanduye ashobora no kumara imyaka icumi nta n’igicurane ararwara.

Mu bimenyetso uwanduye Virusi itera SIDA ashobora kugaragaza mbere y’uko yipimisha harimo:

1. Guhindagurika k’ukwezi k’umugore (ku bagore)

Mu busanzwe guhindagurika kw’ukwezi k’umugore biterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye, ariko iki ni ikimenyetso gitangwa n’izi nzobere. Umugore/umukobwa ukunda gukora imibonano idakingiye, nyuma ukwezi kwe kukaza guhindagurika, akwiriye kujya kwipimisha akareba niba ataranduye agakoko gatera SIDA.

Iyo aka gakoko kageze mu mubiri w’umugore, gatera bamwe na bamwe kugira imihango mike kandi iza rimwe na rimwe, ugereranyije n’igihe cyahise.

2. Guhinda Umuriro

Kimwe bimenyetso bya ARS, umuriro mwinshi na wo urimo. Niba usigaye uhorana umuriro uri hejuru ya degree celcius 38.88 kandi ugakurikirwa no kumva wacitse intege, kandi ukaba uzi ko hari aho waba warahuriye n’imwe mu nzira zicamo aka gakoko ihutire kugana muganga akurebere niba utaranduye.

Iki gihe virusi iba iri kwinjira mu maraso, itangiye kwigabanyamo uduce twinshi cyane, nk’uko byemezwa na Carlos Malvestutto ushinzwe ishami ry’ubuganga muri kaminuza ya New York.

3. Gutakaza ubushobozi bwo kwibuka no gufata mu mutwe

Umuntu wanduye aka gakoko agenda atakaza ubushobozi yari asangwanywe bwo gufata mu mutwe ndetse no kwibuka. Niba usanzwe uzi gufata mu mutwe, kwibuka ukaba usanzwe udategwa ariko bikaba bisigaye bikugora, kandi ukaba uzi ko hari aho wahuriye n’imwe mu nzira aka gakoko kacamo gira bwangu ujye kwipimisha urebe uko ubuzima bwawe buhagaze. Wasanga ibyo ukeka aribyo, waranduye agakoko gatera SIDA.



4. Umunaniro udashira

Iyo agakoko gatera SIDA kamaze kwinjira mu mubiri, umubiri utangira gukoresha ingufu zidasanzwe urwana n’uwo mwanzi uwinjiyemo bityo bikaba ngombwa ko intege zicika bitewe n’uko mu mubiri intambara ica ibintu, ibi bitangira kunaniza umubiri wawe ukumva ucitse intege. Niba warakoze imibonano idakingiye, cyangwa ukaba hari ahantu wahuriye n’inzira aka gakoko kanyuramo ukaba wumva usigaye uhorana umunaniro, ihutire kwa muganga wipimishe urebe uko uhagaze.

5. Kubira ibyuya nijoro

Nkuko byemezwa ba Dr. Malvestutto, agakoko iyo kamaze kugera mu mubiri,gatangira gukora cyane kanakoresha umubiri wawe mu buryo budasanzwe ku buryo urara ubira ibyuya ijoro ryose. Icyumba cyawe gisanzwe kirimo amafu n’ubuhehere,ntusanzwe urangwa no kubira ibyuya byinshi mu ijoro, ariko niba usigaye ubira ibyuya bikanatosa ibyo uramiye cyangwa imyenda wararanye, tangira kugira amakenga, ushobora kuba waranduye niba uzi ko hari aho wahuriye n’inzira aka gakoko gacamo nko gukora imibonano idakingiye.

6. Kugira ubugendakanwa

Kubyuka ugasanga mu kanwa hajemo ibisa umweru no ku rurimi ari uko, wakoza ntibishireho, ni icyerekana ko ubudahangarwa bw’umubiri wawe bwatangiye kugabanyuka. Mikorobe itera ubugendakanwa twese mu kanwa kacu ibamo ariko ubudahangarwa butuma itadutera indwara. Iyo bugabanyutseho gato, nko mu gihe nyine wanduye agakoko gatera SIDA ubwo uhita uburwara. Ku banduye SIDA akenshi ubugendakanwa buboneka iyo ufite abasirikare bari munsi ya 200.

7. Ibiheri ku mubiri bidasobanutse

Nubwo Atari kuri SIDA gusa ariko ubwandu bukunze kugendana no kuzana ibiheri biza ari bito biretsemo utuzi kandi bitukura nuko akenshi bikagenda bivamo kimwe kinini kubera kwegerana. Nubwo tuvuze ko n’izindi ndwara zabitera kuri SIDA ho akenshi bifata igice cyo hejuru (igihimba) ndetse bikunze kugendana n’ibisebe mu kanwa no ku myanya ndangagitsina. Ibi bigendana no kugira ibimenyetso nk’iby’ibicurane kandi biba hagati y’icyumweru na bibiri nyuma yo kwandura ndetse bisaba nanone igihe nk’icyo ngo byo ubwabyo byikize.

8. Gutakaza ibiro mu buryo bwihuse

Nubwo ibi bidakunze kuboneka ku basanzwe banduye ariko ubwandu bushya bwa SIDA bashobora gutakaza ibiro ku buryo bwihuse. Niba utakaje 10% y’ibiro wari ufite (wari ufite wenda 60 ugatakaza 6 ) mu gihe cy’ukwezi kumwe kandi bikagendana n’impiswi ushobora kuba wanduye.

Indi nkuru wasoma

Dore amafunguro wafata ukarushaho kugira uruhu rwiza rukeye,rworoshye kandi runyereye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger