Imyidagaduro

Dore ibihugu byamaze kwinjira mu mwaka mushya wa 2018

Mu gihe abantu benshi ku Isi bategereje isaha ngo igere maze binjire mu mwaka mushya wa 2018, hari ibihugu bitari bike ubu byamaze kwinjira muri 2018.

Ku Isi yose ntabwo basiganwaho iminsi myinshi ngo umwaka ugere ahubwo bamwe binjira mu mwaka mushya mbere ho cyangwa nyuma ho amasaha make . Reka turebere hamwe ibihugu byinjira mu mwaka mushya mbere ndetse nibiwinjiramo nyuma.

Henshi ku Isi baturitswa urufaya rw’urumuli nk’ikimenyetso cy’uko basoje umwaka bakaba biniye mu wundi mushya. Ariko bishobora kugutungura wumvise ko Australia ataricyo gihugu  ku Isi cyinjira mu mwaka mushya mbere.

Nkuko The Sun dukesha iyi nkuru ibitangaza,  ikirwa kiri mu majyepfo y’ inyanja ya Pasifike cyitwa Tonga nicyo kinjira mu mwaka mushya mbere yabandi ku Isi kuko bo bagera mu mwaka mushya ho  saa yine z’amanwa ku Isaha fatizo ya GMT kuwa 31 Ukuboza.

Mu gihe tubonye abinjira mu mwaka mushya mbere biragutungura nanone kumva ko muri Amerika mu kirwa cya Baker na Howland bo binjira mu mwaka mushya saa sita z’amanwa zo kuya 1 Mutarama. Abakurikiraho ni Samoa muri Amerika aho bo bagera mu mwaka mushya ahagana saa Tanu , aha ni mile 558 uvuye kuri Tonga  aho bo bagera mu mwaka mushya habura hafi amasaha 25. Ni mugihe kandi mu Rwsanda binjira mu mwaka mushya ku isa sita z’ijoro zuzuye neza mu kadomo ku isaha yo mu Rwanda.

Tugendeye ku isaha y’abongereza igihe binjirira mu mwaka mushya wa 2018, wibuke turi ku Cyumweru tariki ya 31 Ukuboza 2017.

  • Ku cyumweru saa 10:00    Tonga
  • Ku cyumweru saa 11:00              New Zealand
  • Ku cyumweru saa13:00-15:15  Australia
  • Ku cyumweru saa 15:00              Japan & South Korea
  • Ku cyumweru saa15:30              North Korea
  • Ku cyumweru saa16:00              China, Philippines, Singapore
  • Ku cyumweru saa 17:00              Most of Indonesia
  • Ku cyumweru saa 17:30              Myanmar and Cocos Islands
  • Ku cyumweru saa 18:00              Bangladesh
  • Ku cyumweru saa 18:15              Nepal
  • Ku cyumweru saa18:30              India and Sri Lanka
  • Ku cyumweru saa 19:00              Pakistan
  • Ku cyumweru saa 19:30              Afghanistan
  • Ku cyumweru saa 20:00              Azerbaijan
  • Ku cyumweru saa 20:30              Iran
  • Ku cyumweru saa 21:00              Moscow/Russia
  • Ku cyumweru saa 22:00              Greece
  • Ku cyumweru saa 23:00              Germany
  • Ku cyumweru saa 00:00             United Kingdom
  • Kuwa mbere saa  02-3:00         Brazil
  • Kuwa mbere saa 03:00             Argentina, Paraguay
  • Kuwa mbere saa 03:30-8:00   USA, Canada
  • Kuwa mbere saa 09:00             Alaska
  • Kuwa mbere saa 10:00             Hawaii
  • Kuwa mbere saa 11:00             American Samoa
  • Kuwa mbere saa 12:00             US outlying islands (Baker Island, Howland Island )

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger