AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduroUtuntu Nutundi

Dore ibihe bitandukanye byaranze umunsi wa Saint Valantin y’uyu mwaka wa 2018

Ku italiki ya 14/Gashyantare buri mwaka  abantu abenshi ku isi bizihiza umunsi ufatwa nk’uwabakundana, ni nayo mpamvu usanga  hari byinshi bitandukanye bitegurwa kuri uyu munsi murwego rwo gufasha abantu kwizihiza uyu munsi muri ibyo usangamo ibitaramo , impano n’ibindi bitandukanye bikorwa kuri uyu munsi.

Muri uyu mwaka wa 2018 nawo uyu munsi barawijihije nkibisanzwe ariko uyu munsi wagiye uhurirana nibintu cyangwa ibikorwa byatunguye benshi kuri uyu munsi.

Morgan Tsvangirai y’itabye Imana kumyaka 65

Kuri uyu munsi  Morgan Richard Tsvangirai nibwo yashizemo umwuka w’abazima akaba yari umuyobozi w’ishyaka rya MDC (Movement for Democratic Change). Tsvangirai apfuye azize kanseri yari amaranye imyaka ibiri dore ko igihe kinini igihe  yanjyaga kwivuriza muri Afurika y’epfo . ni umugabo  wakunze guhangana cyane na Robert Mugabe mu matora yo muri zimbabwe inshuro nyinshyi, uyu mugabo yapfiriye mubitaro by’i Johannesburg muri Afurika y’epfo .Uyu mugabo bivugwa ko apfuye amaze guha impano perezida mushya wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa.

Jacob Gedleyihlekisa Zuma weguye kumirimo ye y’umukuru w’igihugu

Muri Afurika y’epfu Jacob Zuma mu kiganiro yagiriye kuri Televiziyo imwe ya hariya muri Afurika y’epfo nibwo yatangaje ko yeguye ku mirimo ye y’umukuru w’igihugu, ibi byabaye nyuma yaho abanyagihugu n’abandi bakurikira politike yakiriya gihugu  bari barindiye ko inteko ishinga mategeko imukuraho icyizere akavanwa k’ubutegetsi gusa Zuma yavuze ko agiye gukomeza gukorera igihugu cye. Kuri  ubungubu iki gihugu kiyobowe n’umuyobozi w’inteko ishinga amategeko nkuko itegeko ribiteganya.

Zari na Diamond Platinmuz batandukanye ku munsi w’abakundana

Gutandukana kwa  Zari na Diamond Platnumz kwatunguranye kuri uyumunsi w’abakundaanye mu gihe abandi nkabo bahaga  impano  ndeste bishimana nababo kuri uyu munsi wabahariwe. Gusa Zari abicishije kumbuga nkoranya mbaga yatangaje ko atakiri kumwe na Diamond,Abenshi bavuga uyu mugabo yazige gusa inyuma Zari ndeste no kubyara abana benshi hanze.

Ubu ni bumwe mu butumwa Zari yanditse kumbuga nkoranyambaga avuga ku itandukana rye na Diamond

 

Kuri ubu butumwa Zari yanditse tugenekereje mu Kinyarwanda  Zari yagize ati ” Ndabyumva ibi biragoranye kubikora. Hari ibyagiye bivugwa ahantu hose mubitangazamakuru bitandukanye byose bivuga ku guca inyuma kwa Diamond kutarangira, mpisemo guhagarika umubano wanjye na Diamond mbabaye cyane nk’icyubahiro cyanjye mukuri kwanjye, mu gaciro kanjye no mukubaho neza kwajye. Dutandukanye nk’abafasha ntabwo ari nk’ababyeyi turacyafitanye abana bo kurera”

Abakinnyi ba Real Madrid bashimira abafana bafashe umwanya wabo kuri Saint Valantin bakaza kwifanya nabo batsinda Paris Saint Germain

Mu mikino ibanza ya kimwe cy’umunani mu irushanwa Champions League rihuza amakipe yabaye ayambere iwaboyo i Burayi amakipe nka Real Madrid na Liverpool yahesheje abakunzi bayo imbyishimo kuri uyu munsi wabakundana, ni imikino ya itegerejwe na benshi cyane, doreko hari nabatebyaga bavuga ko abafite abakunzi babo bakunda siporo bataribuze kubabona hafi yabo kubera iyi mikino. umukino wakurikiranywe na nabenshi wahuzaga Real Madrid na Paris Saint Germain warangiye Real madrid itsinze ibitego bitatu kuri kimwe(3-1) , Liverpool nayo inyagira FC Porto Bitanu ku busa (5-0). Christiano Ronarldo akomeza guca uduhigo doreko kuri uyu mugoroba yatsinze igitego  cye cy’ijana na kimwe 101 muri aya marushanwa akinira Real Madrid.

Christiano Ronaldo yishimira igitego cye cy 101 muri Champions League akinira Real Madrid

Ngayo nguko  umunsi w’abakundana Saint Valantin usiga bamwe bungutse inshuti,bubatse ubucuti,bageze kuntego zabo,beseje imihigo nibindi bitandukanye biranga ibyishimo, ariko ninako bamwe babura ababo . Bamwe baba bishima abandi bababara, niko Isi imera.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger