AmakuruImikino

Dore amategeko mashya agenga umupira w’amaguru yashyizweho

Inama nkuru y’ubutegetsi mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi IFAB, yamaze gushyiraho  amategeko mashya agenga umupira w’amaguru azatangira gushyirwa mu bikorwa kuva ku wa 01 Kamena uyu mwaka.

Ni amategeko yitezweho gukumira ibyemezo bimwe na bimwe bitavugwagaho rumwe na benshi mu mupira w’amaguru.

Aya mategeko atari asanzwe mu mupira w’amaguru ni aya akurikira:

  1. Nta gitego cyatsinzwe umupira wabanje gukora ku kaboko k’uwagitsinze kizongera kwemerwa.

Mu busanzwe mu mupira w’amaguru, hari ubwo umukinnyi yatsindaga igitego ariko yabanje gukora umupira ku bw’impanuka. Iri tegeko rishya rije gukuraho urunturuntu n’ubwumvikane buke byakundaga kuranga impande zitandukanye ahanini bitewe no kutumvikana uburyo ibitego byatsinzwemo.

Ibitego nk’iki Aguero yatsinze Arsenal ntabwo bizongera kwemerwa.

2. Umukinnyi usimbuwe yemerewe gusohokera mu kibuga aho ashaka.

Mu busanzwe byari bizwi ko iyo umukinnyi asimbuwe asohokera mu kibuga ku murongo ugabanya ikibuga mo kabiri. Ku bw’iri tegeko rishya, gusohokera ku murongo ugabanya ikibuga mo kabiri ntibizaba bikiri ngombwa.

 

3. Abakinnyi b’ikipe isatira ntibemerewe guhagarara mu rukuta rw’indi kipe.

Mu busanzwe byari bimenyerewe ko iyo hagiye guterwa Coup-Franc, abakinnyi b’ikipe iri gusatira bivangaga mu rukuta n’abakinnyi b’ikipe bahanganye. Ubu buryo bwadutse mu minsi yashize ntabwo bukemewe. Abakinnyi b’ikipe imwe ubu bemerewe guhagarara muri Metero imwe byibura uvuye ku rukuta rw’ikipe iri gusatirwa. Byumvikana ko ibitego nk’icyo Xhaka wa Arsenal aheruka gutsinda AFC Bournemouth tutazongera kubibona.

Ntibyemewe ko abakinnyi b’amakipe abiri bajya mu rukuta mu gihe hagiye guterwa Coup-Franc.

4. Abatoza bagiye kujya bahabwa amakarita.

Mu busanzwe iyo umutoza yagaragazaga imyitwarire idahwitse imbere y’abasifuzi, yahanishwaga koherezwa mu bafana. Ibi byamze kuvaho kuko na bo bazajya bahanishwa amakarita nk’abakinnyi. Byumvikana ko tugiye kujya tubona abatoza nka Diego Simeone wa Atletico n’abandi nkawe bahanishwa amakarita.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger