Urukundo

Dore amakosa abakobwa bakunda gukora iyo bagiye guhitamo umusore bazabana

Burya guhitamo uwo muzabana ni ibintu bikomeye cyane ko muba mukwiye kuzabana akaramata. Benshi mu bakobwa bakora amakosa akomeye cyane.

Uyu munsi rero tugiye kugarukaho muri iyi nkuru amakosa atuma bicuza ubuzima bwose. Ntukwite kuyagwamo na we.

Dore amwe muri ayo makosa ni aya akurikira:

1.Kuko ari we twaryamanye mbere ni we ngomba gushaka: Kuba ari we mwaryamanye mbere ni ikimenyetso cyiza cy’uko atari umugabo ukeneye. Ahari yaragufatiranye cyangwa agendera ku ntege nke zawe!. Uyu mwanzuro nawo ni mubi ku bana b’abakobwa kandi bakunda kugwa cyane muri uyu mutego.

2.Kubera ko ari mwiza mu gitanda ndamwemera:Umugabo ntabwo aba mwiza mu gitanda umunsi umwe. Niba ari mwiza mu gitanda umunsi umwe kizaba ari ikimenyetso simusiga cy’uko umugabo wawe yakoze imyitozo n’abandi bakobwa kandi bizarangira utakiri mu kigero cye kuko ushobora kutazigera umushimisha na rimwe. Kuba ari mwiza mu gitanda ntabwo ari byo umukobwa w’umutima yagakwiye kugenderaho.

3.Agaragara neza ni we nzashaka:Kwita ku ngaragaro ye n’uko yambara iri ni ikosa rikomeye abakobwa bakora nyuma bakazasanga umusore yaratiraga. Ibaze kuba mwicaranye mu nzu mwashakanye ukamubaza ati: ”Ese rya koti, za nkweto na ya pantalo biri he?”. Iki kibazo sinzi uko yagisubiza ariko uzirinde uyu mutego.Ese umunsi yarwaye ibituza urangamiye bikagenda, aho uzaba ukimukunze ?

4.Kuko ari muremure ni we tuberanye ni we nzashaka: Kuba muremure n’ubwenge biratandukanye, umugabo mwiza umurebera mu bitekerezo ndetse no mu buryo muganira kuko ni bwo ubona ko hari ibyo muzafatanya kandi bikagenda neza.

5.Nzamushaka kubera ko ari umukire:Kuba umusore ari umukire afite amafaranga menshi ndetse nawe aguha icyo ushaka, ntabwo ari cyo gihamya simusiga ko ejo uzabaho neza cyane nk’uko wahoze ubirota. Uretse bamwe bafite imyumvire n’imyitwarire yabo, ubusanzwe urukundo ntabwo ruyoborwa n’amarangamutima y’amafaranga cyangwa irari ry’ubukire.Ushobora kwibaza uti “Ese ko uyu munsi ari umukire, ejo nibihinduka nzakomeza ngumane nawe?”.

6.Nzemera uriya musore kubera ko dusengana: Kuba umuntu musengana cyangwa mubana mu gace kamwe ntabwo bimugira mwiza kuri wowe. Mbere yo gufata umwazuro w’umuntu ugiye kukubera umugabo w’ahazaza, icara hamwe ubanze witekerezeho, ufate umwanzuro wamaze gutekereza. Ese kuba musengana cyangwa muririmbana birahagije? Ese uzi imico ye? Ese uzi neza niba agukunda koko? Ibi bikunda gushyira abakobwa benshi mu makossa, bidateye kabiri bagatangira kwicuza.

Shaka umugabo ugukunda kandi na we ukunda nta kintu na kimwe ugendeyeho. Shaka umugabo ubona ko yujuje ibyo wasengeraga mu gihe wasabaga Imana kuzaguha umugabo. Shaka umugabo ufite ubwenge ndetse n’ ubushobozi bwo kubaka urugo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger