AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Donald Trump yamaganye abakomeza kuvuga ko Barack Obama ari we wishe Osama Bin Laden

Nyuma yaho President wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump atangarije urupfu rw’umuyobozi wa Islamic State yabujije abantu gukomeza kujya  gushimagiza Barack Obama ku rupfu rwa Osama Bin Laden

Muri 2011 nibwo Osama Bin Laden yishwe n’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za  Amerika azira kuba yari umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba ku isi by’umwihariko igitero yagabye kuri World Trade Center ubwo Perezida Barack Obama yari ku butegetsi muri iki gihe ndetse akaza no kwemeza ko Bin Laden yapfiriye muri Pakistan ku italiki ya 2 Gicurasi 2011.

Kuwa 27 Ukwakira 2019 nibwo Donald Trump yatangaje ko ibikorwa by’igisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) byahitanye umunya Iraq Abu Bakr al-Baghdadi wari umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa Islamic States, iki kikaba ari igikorwa cyabereye muri Syria.

Nyuma yaho Donald Trump yabwiye itangazamakuru ko urupfu rwa Baghdadi ari igikorwa cy’indashyikirwa kurusha icyakozwe kuri Osama Bin Laden kuko we ubusanzwe atari akomeye ahubwo yakomejwe n’igitero yagabye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku munsi w’ejo nibwo ibi yabikurikijeho kujya kuri Twitter ye yandika abuza Abanyamerika kujya bashimagiza Barack Obama ko ariwe wahitanye Bin Laden ahubwo yishwe n’umutwe w’ingabo wa ‘US Navy SEALS’.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger