AmakuruImikino

Djihad Bizimana yageneye abafana ba APR FC ubutumwa mbere yo kwerekeza i Burayi

Nyuma yo gufasha APR FC gutsinda Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere, Djihad Bizimana yageneye abakunzi ba APR FC ubutumwa mbere yo kwerekeza muri Beveren yo mu Bubiligi yamaze kumugura.

APR FC yatsinze Rayon Sports 2-1, inahita iyobora urutonde rwa shammpiyona y’ikiciro cya mbere n’amanota 54, amanota 3 imbere ya AS Kigali yatsindiwe na Kirehe i Nyakarambi igitego 1-0.

Ibitego byombi bya Muhadjiri Hakizimana ni byo byafashije APR FC gukura amanota atatu, binayifasha kwegukana insinzi ya gatatu yikurikiranya imbere ya Rayon Sports.

Hakizimana Muhadjiri we yatsindaga igitego cya kane mu mikino itatu yikurikiranya yahuyemo n’ikipe ya Rayon Sports.

Nyuma y’uyu mukino, Djihad Bizimana wakinaga Derby ye ya nyuma mbere yo kwerekeza ku mugabane w’Uburayi yashimiye byimazeyo abafana n’abakinnyi bagenzi be muri rusange.

“Ntabintu byinshi nshobora kuvuga usibye kubashimira, kubashimira uburyo baje kutuba inyuma kuri uyu mukino. Wari umukino ukomeyte ntabwo wari umukino woroshye, ariko kuba dutahukanye amanota atatu numva aricyo cyari cyatuzanye mu kibuga by’umwihariko nkanjye ku mukino wanjye wa nyuma iyo ngenda dutsinzwe byari kumbabaza ariko kuba dutsinze ndishimye cyane”

Abakinnyi bagenzi be na bo yabahanuye agira ati”Ubutumwa nabaha ntabundi ni ukubasaba gukomeza gukora cyane kuko gutsinda Rayon Sports ugatsindwa n’indi kipe ntekereza y’uko ntakintu biba bimaze. Niba dutsinze Rayon Sports tugomba gutsinda n’indi mikino isigaye tugashimangira umwanya wa mbere nk’uko ubungubu tuwufite.” Djihad aganira na Televiziyo ya Azam.

Djihadi Bizimana ufite urugendo rwerekeza ku mugabane w’u Burayi kuri uyu wa mbere tariki 18 kamena gukinira ikipe ya Beveren yo mu Bubiligi yamusinyishije imyaka itatu.

Uyu musore yijeje abanyarwanda muri rusange ko agiye kubona umwanya wo kurushaho gukora cyane ndetse no guharanira gutera imbere agakomeza no kwagura impano ye yo gukina umupira w’amaguru.

Abafana ba APR FC na bo bahaye Djihad icyubahiro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger