AmakuruImyidagaduro

Dj Pius yagize icyo avuga kuri Mowzey Radio wari kuzamufasha kumurika Album ye yambere “Iwacu”

Umuhanzi Dj Pius usigaye ukora umuziki ku giti cye nyuma yo gusenyuka kw’itsinda rya Two4real yari ahuriyemo na TK Aidan, kuri ubu ari kurangiza Album ye yambere yise “Iwacu” avuga ko iyi album  azayitura Mowzey Radiowitabye Imana tariki 1 Gashyantare 2018.

Deejay Pius avuga ko mugitaramo cyo kumurika iyi Album  azatumira abahanzi batandukanye b’inshuti zahafi za Radio barimo Dr Jose Chameleon na Weasel ndetse aba bo bakaba bara maze kwemeza ko bazaza muri iki gitaramo kizaba 3 Kamena 2018 mu mahema yo muri Camp Kigali ahamaze ku menyerwa nka Kigali Convention and Exhibition Village (KCEV).

Muri iki gitaramo cyo kumurika iyi Album “Iwacu” hazafatwa n’umwanya wo kunamira Mowzey Radio witabye Imana tariki 1 Gashyantare 2018 mu rwego rwo kumushimira uruhare yari yaratangiye kuri iyi album ndtse n’ibindi bikorwa bagiranye. Dj Pius mu magambo ye yagize ati  “Kuvuga ko twayikoranye ntibivuga ko hari ibitekerezo byinshi biyiriho ariko mu by’ukuri, nkitangira umushinga wayo no kuyitegura akenshi indirimbo no gufata amajwi twabikoreraga mu rugo rwe akavuga ko tuzazana mu Rwanda tugakorana igitaramo gikomeye cyane n’abahanzi b’inshuti ze.”

Dj Pius avuga ko iyi album agiye gushyira hanze yayihaye intego yo kuvuga ibyiza by’u Rwanda by’umwihariko akaba yanarayitiriye  indirimbo ye  ‘Iwacu’ amaze iminsi itari mike ashyize hanze ikaba inumvikanamo umudiho wa kinyarwanda n’amagambo ataka iki gihugu cy’u Rwanda. Iyi Album izasohoka iriho ndirimbo  zirenga 15 Dj Pius akaba ari kuzirangiza.

Dj Pius na Mowzey Radio

Dj Pius na Dr Jose Chameleon
Igitaramo cyo kumurika Album “Iwacu” kizabera Kigali na Musanze

Twitter
WhatsApp
FbMessenger