Amakuru ashushyePolitiki

Diane Rwigara na bamwe mubo mu muryango we bajyanywe kuri Polisi ku mbaraga

Polisi y’Igihugu y’u Rwanda yakuye ku ngufu mu rugo Diane Rwigara, murumuna  we Uwamahoro Anne n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara, nyuma yaho bahamagajwe ku bugenzacyaha inshuro nyinshi bakanga kwitaba. Bajyanywe ku bugenzacyaga ku Kacyiru.

Abapolisi bagera ku 10 nibo bari boherejwe aho umuryango wo Rwigara utuye mu Kiyovu, bamaze iminota myinshi inyuma y’igipangu nyuma baza gufata umwanzuro wo gufata urwego burira bagana mu gipangu imbere ari naho basanze Diane Rwigara, n’abandi bari bari mu nzu basohotse ubundi bagahita babereka impapuro zibahamagaza kuri Polisi ndetse bakabajyana kubahata ibibazo bijyanye n’ibyaha baregwa.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike havuzwe amakuru y’uko abo muri uyu muryango batawe muri yombi ariko  Polisi y’u Rwanda ikaza kubyamaganira kure ivuga ko habayeho gusaka mu rugo rwo kwa Dianne Rwigara ndetse no gukora iperereza ry’ibanze.

Dianne Rwigara akurikiranyweho gukoresha  inyandiko mpimbano, igihe yahimbaga imikono ashakisha umubare yasabwaga na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora. Ikindi ni ibijyanye no kunyereza imisoro, polisi yatangaje ko hari bimwe abo muri uyu muryango bemereye ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro[RRA].

Kuwa Kane tariki 31 Kanama 2017 Perezida Kagame , yagarutse ku bitwaza ubudahangarwa bakangiza ibya rubanda , ubwo yagezaga ijambo ku bagize Guverinoma nshya n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu bari barahiye. Perezida Kagame, yasabye Minisitiri w’Ubutabera ko abanyereza n’abangiza ibya rubanda badakwiye kureberwa.

Ati”Abo bantu birirwa banyereza imitungo y’abaturage, barangiza bagasa n’ababyigamba, n’iyo waba warabaye… cyangwa ngo warashatse kuba Perezida w’igihugu bikakunanira, ntabwo biguha ubudahangarwa… Ubwo abumva barumva icyo mvuga.”

Polisi yitabaje urwego kugira ngo igere mu rugo imbere

Ubwo Komisiyo y’amatora yasobanuraga ibyatumye bamwe mu bakandida batemererwa kujya ku rutonde ntakuka rw’abahatanira kuyobora u Rwanda, yavuze ko ku ilisiti y’abasinyiye Diane Rwigara mu Karere ka Gasabo hariho abantu babiri avuga ko bamusinyiye kandi barapfuye.

Komisiyo y’amatora yanagaragaje ko Diane Rwigara yafatanyije n’Umukorerabushake wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora witwa UWINGABIRE Joseph ukorera mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Mbogo, Akagari ka Rukoro, Umudugudu wa KININI Ya MBOGO basinyira abantu 26 Imyirondoro yabo ikuwe ku makarita y’itora 38 uwo umukorerabushake yari afite agomba kuyaha ba nyirayo.

Ingingo ya 609 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko “Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3,000,000).”

Naho ingingo ya 610 iteganya ko “umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose ahanishwa ibihano bimwe n’iby’uwayihimbye.”

Ingingo ya 369: ijyanye n’ibyo kunyereza imisoro ivuga ko  Umusoreshwa wanyereje umusoro ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu ihwanye n‟umusoro yanyereje. Iyo umusoreshwa yakoze iryo nyereza abigambiriye, nko gukoresha ibaruramari rikosheje, impapuro z‟impimbano cyangwa ikindi gikorwa gisanzwe gihanwa n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu ihwanye n‟umusoro yanyereje.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger