AmakuruImyidagaduroUmuziki

Diamond ukomeje guca amarenga yo gusubirana na Zari agiye gusohokana na we muri Amerika

Diamond Platnimz yatangaje ko agiye kwerekeza muri Leta zunze ubumwe ari kumwe na Zari ndetse n’abana be mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Idd Ul Fitr uyu muririmbyi ataboneye umwanya wo kwizihizanya na bo muri Afurika y’Epfo.

Diamond akimara gutangaza ibi byasize bamwe mu bakunzi be bizihiwe, gusa ku rundi ruhande bibabaza bikomeye abafana b’incuti ye Hamisa Mobeto.

Diamond yatangaje ko ari gukora ibishoboka byose kugira ngo abonere Visa abana be babiri yabyaranye na Zari, kugira ngo bazabe bari kumwe mu rugendo ateganya kugirira muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram ku munsi w’ejo, Diamond uzwi ku kazina ka Simba yasabye abana be imbabazi ku kuba atarashoboye kwizihizanya na bo Idd Ul Fitr muri Afurika y’Epfo aho basanzwe babana na maman wabo Zari Hassan.

Ibi Diamond yabikoze nyuma yo kohererezwa aka Video n’umuhungu Nillan ndetse n’umukobwa we Tiffah yabyaranye na Zari.

Mu kubasubiza Diamond yagize ati””Awwwww….Ndabakunda bana banjye. Mu by’ukuri nashakaga kuza kwizihizanya namwe Idd Ul Fitr muri iyi weekend, gusa kubera akazi kenshi sinabishoboye. Nk’uko mubizi, ngomba kujya muri Amerika mu ruzinduko, ngomba gukemura buri kimwe mbere y’uko ngenda.”

Gusa Diamond yasabye abana be kutagira ubwoba kuko ari kubategurira kubajyana muri Amerika kujya kurya ubuzima dore ko azaba ahakorera ibitaramo bitandukanye.

Ati” Gusa ndimo kubashakira Visa yo kujya muri Amerika kugira ngo mwembi muzamareyo byibura icyumweru mwinezeza mu gihe papan wanyu azaba yica umuhungu wo muri Tandale muri Amerika. Papan azabakunda kugeza apfuye.”

Kuba Diamond azasohokana Nillan na Tiffah byumvikanisha ko na maman wabo Zari azaba ari kumwe na bo gusa uru rugendo rwitezweho gusiga amagambo mabi mu minwa ya Hamissa Mobeto n’abafana be.

Abana Diamond yabyaranye na Zari.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger