AmakuruImyidagaduro

Diamond Platnumz yashyize hanze amashusho asomana byimbitse na Zuchu bivugisha benshi(Video)

Umuhanzi w’ikimenyabose muri Tanzania Diamond Platnumz ufite izina rikomeye mu muziki wa Afurika, yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram amashusho amugaragaza asomana byimbitse n’umuhanzikazi Zuchu abereye umuyobozi muri WCB Wasafi Records bivugisha benshi mu bamukurikira.

Ni nyuma y’igihe kinini cyari gishize abakunzi b’aba bahanzi bombi bibaza byinshi ku rukundo rwabo nubwo bo batarerura ngo babivuge ariko ibimenyetso by’ibyo bakora bihishyura icyishishe hagati yabo.

Aya mashusho Diamond yayashyize kuri Instagram mu gihe Zuchu yizihiza imyaka 29 , ndetse anayaherekesha ubutumwa butaka uyu muhanzikazi.

Ati “Imana Ishoborabyose iguhe imigisha kandi ikurinde mu buzima bwawe muri uru rugendo rwo kwereka Isi uburyo Abanyafurika ari abanyamahirwe”.

Yakomeje agira ati “ Wibuke ko intare (Diamond) Ihora igukunda burigihe.”

Ku wa 23 Ugushyingo 2022, Zuhura Othman Soud uzwi nka Zuchu nawe abinyujije ku rubuga rwa Tiktok yemeje ko akunda Diamond.

Ibi bibaye kandi nyuma y’iminsi mike umubyeyi wa Diamond , Sanura Kassim (Mama Dangote) yemeje iby’urukundo rw’umuhungu we na Zuchu mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Nkwifurije kuramba kuzuye imigisha. Umukazana wanjye Zuhura Othman Suod.”

Emeza hano urebe video

https://www.instagram.com/p/ClVT0P6KzcQ/?igshid=YmMyMTA2M2Y=

Twitter
WhatsApp
FbMessenger