Amakuru ashushye

Diamond nyuma yo guterwa indobo na Zari , yatangaje ko atizeye ko ukwezi kwa Werurwe azaba akiriho

Ku munsi w’abakundana tariki ya 14 Gashyantare 2018 nibwo Naseeb Abdul Juma, wamenyekanye cyane nkaDiamond Platnumz  yatangarijwe n’uwari umugore we ko batandukanye nyuma y’amakosa yo ku muca inyuma ndetse no kujya kubyarana n’abandi bakobwa. Bikimara kuba rero Diamond yatangaje ko mu gihe adafite Zari mu buzima bwe ejo hazaza he ari habi.

Ibyo gusezerera Diamond kwa Zari byaratunguranye cyane dore ko ibibazo hagati ya bombi byasaga nk’ibyarangiriye mu bwiyunge. Ni nyuma y’intambara itoroshye y’amagambo hagati ya Zari na Hamissa Mobeto wamuciye inyuma akajya kubyarana na Diamond. Hamissa yakundaga gutuka Zari amwibutsa ko ari umukecuru, Zari nawe akamusubiza amwibutsa ko ari umukobwa wananiranye utazapfa kwibonera umugabo umutunga nyuma y’ubushinzi yagaragazaga ku mbuga nkoranyambaga. Zari kandi yamwibutsaga ko amaze kubyarira iwabo 2 kose ku bagabo badatewe ishema no kuba bamushyira mu rugo.

Uyu mukobwa niwe ntandaro yo gutandukana kwa Zari na Diamond, ni Hamissa

Mu gisa nk’itangazo Zari yacishije kuri Instagram ye , yavuze ko ubu e na Diamond batakiri mu rukundo ahubwo ko bazahuzwa n’urubyaro rwabo gusa dore ko bari banafitanye abana babiri kandi Zari yavuze ko azatoza abana be kumenya agaciro k’umugore.

Zari yagize ati:“Kubyiyumvisha biragoranye ndetse kuba nabikora birankomereye, hashize iminsi hari ibihuha bitagira ingano byavugwaga bimwe binagaragaza ibimenyetso, byazengurukaga ku mbuga nkoranyambaga byemeza ko unca inyuma wowe Diamond, n’agahinda kenshi nahisemo guhagarika urukundo rwanjye nawe mu rwego rwo gukomeza kwihagararaho no kwihesha agaciro ndetse no kugira ngo ubuzima bwanjye budakomeza guhungabana.

Tugiye gutandukana nk’abantu babanaga nk’umugore n’umugabo ariko nk’ababyeyi ntago dutandukanye, ibi ntago bizatuma ntakomeza kwigira ndetse no kuba umugore wita kubo yabyaye, nyine nk’umugore w’umuherwe mufite mwese kubimenya.”

Nzakomeza kwiyubaka ndetse no gutera imbaraga abagore bagenzi banjye kugira ngo nabo bige kwigira no kuba abaherwe, nzakomeza kwigisha abahungu banjye bane guha agaciro umugore ndetse nigishe umukobwa wanjye icyo kwihesha agaciro bivuze, hari byinshi byabaye kuko maze mu myidagaduro imyaka igera kuri 12 gusa ibibazo byose nagiye nyuramo nagiye negukana intsinzi kubera ko ndi umutsinzi ndetse namwe mwese ndabizi ko mumfasha umunsi ku wundi. Mukomeze kugira umunsi w’abakundana mwiza.”

Ubwo Diamond aherutse i Kigali, yatangaje ko Zari atari umugore we ahubwo ko ari umukunzi we adateze kureka, ariko ubu ntibakiri kumwe kuko Zari yamaze kwereka abantu ko yamwanze.

Nyuma yo kubengwa na Zari, Diamond yakoresheje indirimbo ‘Kuachwa’ ya Khalid Chokora, agaragaza ko kuba Zari yaramusize ari icyuho gikomeye mu buzima bwe, ndetse yinginga abamukurikiye ngo bamusengere kuko atabona ejo hazaza he.

Yagize ati :”Hari indirimbo zanditswe mwa bantu mwe[…] ndabasaba amasengesho yanyu[… ]kubera ko ndabona ukwezi kwa 3 ntakubona”.

Si iyi gusa ariko kuko yanifashishije indirimbo ye yitwa “Sikomi”, agace karimo aho aririmba ngo :”Imana yampaye Zari nk’impano, ambyarira hungu na kobwa, ukuntu ntashobotse muca inyuma isoni zirankora kugeza no mu bitangazamakuru. [“Mola akanitunuku Zari, akanizalia dume na mwali, nilivyo mjinga nikacheat aibu mpaka kwa vyombo habari]

 

Diamond ubu utakiri kumwe n’umukunzi we Zari ubu agiye kwerekeza muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho azakorera ibitaramo muri Leta zitandukanye nka Newyork, Atlanta, Colombus, Dalas, Boston, Seatle, Minnesota, Kansas City, Philadephia, Houston, Los Angeles na Washington DC.

Muri iyi ndirimbo niho Diamond aririmban ngo Imana yampaye Zari nk’impano, ambyarira hungu na kobwa, ukuntu ntashobotse muca inyuma isoni zirankora kugeza no mu bitangazamakuru

Twitter
WhatsApp
FbMessenger