Imyidagaduro

Diamond mu mwambaro udasanzwe ukozwe mu bikapu Abanyarwanda bajya guhahiramo(Amafoto)

Umuririmbyi Nasibu Abdul Juma Issack wamamaye nka Diamond Platnumz mu nuziki wa Bongo Fleva mu gihugu cya Tanzania, yagaragaye mu mafoto yambaye imyambaro ikozwe mu bikapu abantu bakunze kujyana guhaha mu Rwanda bizwi nka ‘Nzaruhahira’.

Ni amafoto y’uyu muhanzi yagiye hanze ku wa Gatatu, tariki 8 Kamena 2022. Yifashishije amafoto atandukanye mu kwerekana uwo mwambaro ukoze muri ‘Nzaruhahira’.



Uyu muhanzi aba ahagaze ku mukeka ujya gusa n’uyu mwambaro yambaye na wo urimo amabara y’umutuku, nta nkweto yambaye. Kuva hasi kugera ku mutwe uyu muhanzi hose aba yajyanishije.

Aya mafoto yayakurikije ikibazo abaza abamukurikira izina bakunze kwita, ibyifashishijwe adoderwa uyu mwambaro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger