Amakuru ashushyeImikino

Degaulle yongeye kwibasirwa nyuma yamagambo yatangaje ikipe yigihugu ivuye muri ethiopia

Umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita Vincent Degaulle  yongeye kwibasirwa nabakinnyi bakiniye ikipe yigihugu Amavubi bakanayihesha itike yo gukina igikombe cya Afurika bitewe namagambo yatangaje mu kiganiro yagiranye nabanyamakuru ku ku kibuga cyindege i Kanombe  bavuye mu mikino ya CHAN yabereye muri Ethiopia.

Abajijwe icyatumye ikipe y’igihugu yitwara neza mu mukino yatsinzemo Ethiopia ibitego 3 kuri 2 ,Nzamwita Vincent Degaulle yagize ati:” Ndagirango mbigarukeho, icyatumye twitwara neza nuko abakinnyi bakinishije umutima, ntabwo ikipe y’igihugu igizwe nabanyamahanga ni abanyarwanda gusa. iyo tuvangamo abanymahanga ngo dutsinde ntabwo bari kwitanga nkuko bitanze, bitangiye igihugu kuko bari bagizwe nabanyarwanda gusa, bitanze kuberako bari bambaye ibendera ryigihugu bakomokamo.”

Mu misi yashize nibwo Nzamwita yumvikanye nanone avugako Urwanda rutagiye mu gikombe cya Afurika kuko ikipe y’igihugu icyo gihe yari igizwe nabanyamahanga . Aya magambo ntiyashimishije nagato abakinnyi bakiniraga ikipe y’igihugu icyo gihe ndetse banatangaje amagambo akarishye kuri Nzamwita Degaulle bavugako yabambuye ubwenegihugu bwurwanda , icyakora icyo gihe Degaulle yabasabye imbabazi anasaba imbabazi abanyarwanda mueri rusange

Kwikubitiro Ndikumana Hamad yagarutse kumagambo Umunyamabaga wa FERWAFA yatangaje ko impamvu u rwanda rwatgsinze Ethiopia aruko ari abanyarwanda bakinnye atari abanyamahanga nkabagiye muri CAN.

Ndikuma Hamad  mu butumwa burebure  yacishije kuri Facebook yagize ati:”Ndagira ngo nkubwire wowe wiyita umunyarwanda kurusha abandi, icyambere umaze imyaka irenga 10 mugihugu witwa ko ukunda igihugu, utazi nururimi rwacyo. Icya kabiri , mubyiza igihugu cyagombaga kuba cyaragezeho mumupira wamaguru niwowe wagiye ibyicya cyangwa  ubisubiza inyuma. Urugero  bakubujije gukinisha daddy birori muri congo wanga kubyumva ngo nihagira ikiba bazabikubaze ariko byarangiye ubitaye kubandi bakundaga igihuga kandi bakagikorera.”

Yakomeje agira ati:”Njye unyita umunyamahanga ariko nkwibutse icyizere nagihawe nabakurusha ubunyarwanda kandi bakunda igihugu .Njye wita umunyamahanga naritangaga nkemerera abakinyi agahimbazamusyi kandi nkayabaha intsinzi yabonetse, ariko wowe nogukunda igihugu kwawe aho kugira ubongerere imbaraga nawe ubwawe wiyongera mubakinyi ngo ubone  prime, nkibaza aho ukundira igihugu. Ikindi Wigeze kumbwira ngo unyishurire passport y’iburundi nze nake ubwenegihugu ndabyanga nkubwirako ntashobora gukoreshya ikindi cyangombwa kitari icy’urwanda kuko nicyo gihugu cyanjye bituma ukomeza amatiku n’urwango rwawe kubera abababanjirije ku mwanya uriho.

Yongeyeho ati :”Ndibuka dutegura umukino wa ba Legends watubeshye ubufasha kugera kumunota wa nyuma uraduhinduka kugira ngo bipfe ariko Imana iraduhagararira bigenda neza, twaragutumiye utubwirango dutumire president d’honneur wacu kandi ntawe twari dufite ariko kubera amatiku yawe no kwanga ibyiza mumupira birangira utaje kumupira ahubwo ukabariza kuri terefone niba abantu bawitabiriye ari benshi.Nkubwireko abo bose wita abanyamahanga bakurushaga gukunda igihugu ninayompamvu bakigejeje aho cyageze bakanitwara neza,ntagihugu ukunda ahubwo ukorera inda yawe nabagushyigikiye kuko barahari kandi umunsi urahari bizamenyekana.

Ndikumana Hamad yarangije avuga ati :”Ndagirango nkwibutseko    na Mozambique twayitsindiye iwayo ariko tugera ikigali iradutsinda niyompamvu wakagombye kugira ubwenge bwo gutekereza mbere yo kuvuga.Ariko reka ndeke kukurenganya menya aricya kinyarwanda gike.

Ndikumana Hamad warfangije aseka cyane Degaulle yakiniye ikipe y’igihugu Amavubi anayifasha kujya mu mikino ya nyuma yigikombe cya Afurika ariko Degaulle aherutse gutangaza ko u Rwanda rutagiye mu gikombe cya Afurika ngo kuberako bakinishije abanyamahanga.

Iyi niyo Foto yaherekeje ubu butumwa

Ibi ni ibitekerezo abakunzi bumupira wamaguru  batangaga

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger