Amakuru ashushyeImikino

De Gaulle uyobora Ferwafa ari mu mazi abira

Perezida wa Ferwafa Nzamwita Vincent De Gaulle yandikiwe ibaruwa asabwa gutanga ibisobanuro by’ikoreshwa ry’umutungo  mu gihe kitarenze amasaha 48 bitaba ibyo hakarebwa ikindi cyakorwa.

Ni ibaruwa uyu muyobozi yandikiwe n’ubuyobozi bumwungirije kuwa 19 kanama 2017, yashyizweho  umukono na Visi Perezida wa Ferwafa, Kayiranga Vedaste hamwe n’Umunyamategeko wayo, Ndagijimana Emmanuel.

Bimwe mu byo De Gaulle ashinjwa birimo kwihemba umushahara atagenewe no kwanga kwishyura imisoro akavuga ko ari Ferwafa igomba kuyishyura.

Uretse ibyo kandi iyi komite ikorana n’uyu mugabo yamunenze kuba afata ibyemezo mu izina ryayo nyamara nta n’umwe uzi akanunu kibyakozwe , bakavuga ko atari rimwe cyangwa kabiri ahubwo bimaze iminsi kuva muri 2014 batangira gukorana nawe.

Iyi komite ivuga ko agomba gutanga ibisobanuro ku  20 000 $ [ibihumbi makumyabiri] ahwanye na 16 760 000 Frw [miliyoni cumi n’esheshatu n’ibihumbi maganarindwi na mirongo itandatu y’amanyarwanda] yatanzwe na CAF agenewe Perezida wa Ferwafa [Allowance] mu gihe cy’umwaka 1/07/2017 kugeza 30/06/2018 .

Aya mafaranga De Gaulle yayashyize kuri konti ye yo muri Banki ya Kigali nyamara atari amugenewe kuko manda ye yo kuyobora Ferwafa yarangiye ndetse mu minsi ir’imbere hakaba hazaba amatora y’uzayobora Ferwafa mu minsi ir’imbere.

De Gaulle mu gihe cy’imyaka ine yayoboye Ferwafa, u Rwanda rwakiriye imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2016, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’amashyirahamwe atandukanye ku Isi nka Maroc, u Budage n’andi mu rwego rwo kuzamura umupira.

Ku buyobozi bwe kandi u Rwanda rwahanwe kubera gukinisha uwiswe Birori Dady nyamara muri CAF imuzi nka Tedy Etekiama, bituma rusezererwa nyamara rwari rwageze mu matsinda. Aha bamwe bari biteze ko ashobora no kwegura.

Ibi byiyongera ku kibazo cya hoteli ya Ferwafa yatangiye kubakwa nyuma bikaza kugaragara ko habayemo ruswa n’icyenewabo mu gutanga amasoko byatumye Nzamwita n’uwari Umunyamabanga mukuru wa Ferwafa, Mulindahabi Olivier bagezwa imbere y’inkiko ndetse n’ubu we akaba agikurikiranwa.

Kuri ubu uyu mugabo ni umwe mu batanze kandidatire yo kuyobora Ferwafa kugeza muri 2021. Amatora nyir’izina azaba kuwa 10 nzeri 2017.

Nzamwita Vincent De Gaulle Ushinjwa imikorere mibi
Ibaruwa yandikiwe De Gaulle
Twitter
WhatsApp
FbMessenger