Imyidagaduro

Davido yatangariye igitaramo kidasanzwe yakoreye muri Mali

Davido yatunguwe n’abafana bari mu gitaramo yakoreye i Bamako muri  Mali , maze atangaza ko atabona uko asobanura ibyishimo afite yatewe  n’imbaga yitabiriye, akaba yabitangariye akavuga ko yikanze iyo mbaga yari yaje kureba umukino wa nyuma wa Champions League.

N’igitaramo cyabaye mu ijoro ryashize tariki 26 nyakanga 2017, aho imbaga y’abantu bagera ku bihumbi 70 yateraniye muri stade yo muriki gihugu yiteguye gususurutswa n’uyu muhanzi umaze kuba ikimenyabose ku Isi kubera indirimbo ze zikomeje gucengera mu mitima ya benshi.

Davido akigera ku rubyiniro yatangajwe n’imbaga y’abaje mu gitaramo kubera ikiniga no kwishima by’ikirenga abura uko yabashimira, uyu muhanzi yaje kwishimirwa muriki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abiganjemo abakibyiruka bo muriki gihugu.

Uyu muhanzi igitaramo cyarangiye aruhukira ku mbuga nkoranyambaga maze atangaza ukuntu yatunguwe no kubona yakoze igitaramo abantu bakakitabira nk’abaje kureba umukino wa nyuma wa Champions league , avuga ko atabona uko ashimira Imana ndetse n’abafana be bamweretse ko bamukunda by’ukuri.

Ni urugendo Davido yise “30 billion “akomeje kugirira mu bihugu bitandukanye ku Isi , ndetse no kuya 23 kamena akaba yarakoze amateka muri Ukraine , akaza kuhava  akomereza mu bindi bihugu naho agenda yereka Isi ko umuziki wo muri Afurika umaze kugera kuyindi ntambwe.

Davido [David Adedeji Adeleke]  w’imyaka 24 , ni umwe mu bahanzi bamaze kuba ibikomerezwa muri Nigeria akomokamo ndetse no ku Isi yose muri rusange,  kubera ukuntu akomeje kuba ikimenyabose no gukora ibitaramo bitandukanye bikitabirwa ku rwego rwo hejuru.

Davido akigera muricyi gihugu

Izina rye ryatumbagiye  cyane muri 2014 ubwo zimwe mu ndirimbo ze zirimo nka Skelewu , Dami Duro, Ekuro ndetse n’izindi nyinshi zamenyekanaga ku mugabane wa Afurika , bikaza no kumuhesha amahirwe yo kuza mu Rwanda muri uwo mwaka. Ku kibuga cy’indege akaza kwakirwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Mu mpera z’umwaka wa 2016 , izina ‘Davido’ ryongeye gushidukirwa n’abatari bake nyuma yo gukora indirimbo yise ‘If’ maze ikaza yongera gutuma agaruka mu matwi ya benshi nyuma y’igihe yari amaze nta ndirimbo akora zikavugisha abantu batabarika.

Muri Kamena 2017 , yongeye gushimangira ko umuziki umuri mu maraso nyuma yo gukora iyo yise ‘Fall’ ikaza yongera gusaza benshi biganjemo urubyiruko ndetse bamwe muriki gihe bemeza ko ariwe muhanzi ufite ibihangano bifite amagambo ndetse n’umudiho bijyana benshi mu wundi mwuka udasanzwe.

Stade yari yakubise yuzuye

Fall, Indirimbo ya Davido ikomeje gucengera mu mitima ya benshi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger