AmakuruImikino

David Villa yasanze Andres Iniesta bahoze bakinana muri FC Barcelona

Rutahizamu David Villa yatangaje ko yamaze gusinyira ikipe ya Vissel Kobe yo mu Buyapani isanzwe ikinamo Andres Iniesta bahoze bakinana muri FC Barcelona ndetse no mu kipe y’igihugu ya Espagne.

Atangaza aya makuru, David Villa yabanje gushyira kuri Tweeter ye akavideo kagaragaza ibikorwa by’agatangaza yakoreye muri New York City FC yakiniraga, mbere y’uko yakira terefoni imutwara mu Buyapani.

Amwe mu magambo ya Villa agaragara muri aka kavidewo agira ati” Hola Japon. Hola Vissel Kobe(Muraho Buyapani. Muraho Vissel Kobe.”) Aya magambo David Villa yayavugaga yambaye umwambaro wa Vissel Kobe.

David Villa w’imyaka 36 y’amavuko, ni we watsindiye ikipe y’igihugu ya Espagne ibitego byinshi mu mateka yayo.

Asanze muri iyi kipe mugenzi we Andres Iniesta wageze muri iyi kipe y’umuherwe Hiroshi Mikitani. Iyi kipe kandi ni nayo ikinamo Umudage Lucas Podolski.

Uretse FC Barcelona na New York City, David Villa yanakiniye Atletico Madrid cyo kimwe n’ikipe ya FC Valencia.

Aziranye cyane na Iniesta kuko batwaranye ibikombe bitandukanye, harimo Igikombe cy’isi cyo muri 2010 bari kumwe na Espagne, UEFA Champions league yo muri 2011 batsinze Manchester United ndetse n’ibindi bikombe bikinirwa imbere muri Espagne.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger