Amakuru ashushyeImyidagaduro

Dady De Maximo Mwicira-Mitali watunguwe no gutumirwa mu ngoro y’umwamikazi wa Denmark avuga ko mugutumirwa ibikorwa bye byivugiye akanagira icyo asaba Abanyarwanda

Dady De Maximo Mwicira-Mitali usanzwe azwi cyane mu buhanzi bw’imideli mu Rwanda kuwa gatanu w’icyumweru gishize  tariki 15 Nzeri 2017, yatumiwe mu ngoro y’umwamikazi wa Denmark. Avuga ko yatunguwe no gutumirwa ahantu hakomeye nka hariya, gusa ngo  hari byinshi yahigiye ndetse akaba yaranabonye ko  hari aho ibikorwa bye bimaze kugera.

Dady de Maximo wamenyekanye nk’umunyempano mu by’imideli akaba n’umwe mu bitanze mu buryo bwose kugira ngo uru ruganda rugire aho rugera mu Rwanda, ni umunyempano mu kwandika , gukora no kuyobora filme, yabaye umunyamakuru ndetse ni n’umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’ikigo cya  Center of Arts on Migration Politics  gikorera i Burayi.

Uretse ibyo ni umwe mu bakora ibishoboka byose kugira ngo avuganire abarengana abishije mu buhanzi bwe butandukanye, mu kiganiro yagiranye na Teradig News yatangaje ko ari  gukora cyane  atitaye ku bamuvuga nabi ahubwo agahanga ibikomeje kumuteza imbere.

Mu minsi yashize ni umwe mu batumiwe mu ngoro y’Ubwami bwa Denmark, avuga ko nawe yatunguwe no kubona ubutumire bwo kwitabira itangizwa ry’imurikabikorwa[exhibition] ryabereye muri iyi  ngoro y’umwamikazi wa Denamrk akaba umwe mu banyacyubahiro bitabiriye ibyo birori.

Ati”Ibyo bakurikije sinabimenya kuko barantunguye nanjye ariko mu rwego rw’ubuhanzi muri rusange nsanzwe nzwi, cyane cyane mu birebana n’ubugeni nakoze kuva 2009 ibikorwa bivugira abimukira, impunzi n’abazahajwe n’ibiza ( disasters) amakimbirane se ( conflicts)no kuvuga kuri jenoside n’ingaruka z’ubuzima nta mahoro. Ihohoterwa n’ibindi mbikozemo igihe kinini  kandi nkoresha impano zitandukanye mu kubikoraho yaba mu kwandika, gukora inkuru, filime se no guhimba ibihangano byambarwa bifite insanganyamatsiko byose byatumye ngera kure niko nkeka maze kumenyekana mu rwego mpuzamahanga kuko maze gukorera mu bihugu byinshi ibyo byose mvuze haruguru.”

Yongeye ati”Ikindi Ndi umwe mu bagize  inama y’ubutegetsi y’ikigo cyitwa Center of Arts on Migration Politics inaha muri Europe , nkaba mperuka mu mwaka washize kwerekana mu gihe cy’amezi abiri igihangano cyanjye mu myenda y’ubugeni yitwa” if the sea could talk”.  Byerekanaga imfu z’abimukira n’impunzi muri Méditerranée bimurikwa muri Exhibition yamaze amezi abiri muri National Gallery of Denmark ( State Museum for Kunst) ikaba ikorana na National Museum of Denmark mubusabe bw’Ubwami bwa Denmark hateguwe iyi Expo mu ngoro y’umwamikazi. Ubanza ari uko nagiye muri liste y’abahanzi mu Burayi Europe] bashobora kuba bagera hariya sinamenya.”

Dady de Maximo yavuze ahora ashengurwa n’uburyo abanyarwanda bahora bavuga ibidafite umumaro bakagirira amashyari bagenzi babo bamaze kugera ku ntambwe ishimishije, abasaba guhinduka no kugira ubumuntu muri bo butandukanye n’ubwo bamwe bafite muri iki gihe

Ati”Nize ko ubugome, inzangano z’Abanyarwanda, gutukana, kugayana, gushaka kwicisha abandi dukoresheje ururimi, guhimbira abantu ngo bakurweho icyizere tubeho bitagomba kukubuza gukora ugomba gukandagira amahwa bakujomba ugakora cyane n’ubwo iwacu na bene wacu aribo ba mbere mu kurwanya naduke tukuvunnye. Amahanga n’Imana bazabiguheramo imigisha ubeho kuko ahantu nkahariya uhagezwa n’ibikorwa kandi abahari bose baba bubahanye banifuza kumenya ibyo ukora ngo mubisangire, mwunge ubumenyi mu gihe I Rwanda n’umwana uhawe bourse cyangwa umusirikare uhawe ipeti yaba abize n’abatarize baramuvuma.”

Avuga ko yabonye isomo rikomeye ubwo yatumirwagwa muri iyi ngoro y’umwamikazi wa Denmark  cyane ko buri wese ugeze hariya aba yubashywe, bitandukanye no mu Rwanda usanga abantu bahora mu bintu bimwe cyangwa ugasanga abantu batubahana. Asaba abanyarwanda gushyigkirana nka bene mugabo umwe uteye imbere bakamwishimira aho kumushihura kuko ari byo bya kimuntu.

Ati”Ugasanga mu Rwanda,  mu  itangazamakuru ibitekerezo[comments] bituka uwo Imana yahereye imigisha mu kazi zitambuka. Hariya rero uwariwe wese uhaje no kumuryango abasirikari baramusuhuza bakazamura imbunda. Wakwibuka ko n’uhimbye indirimbo y’ibihozo iwacu tumutuka, ufashije abarwaye tukamutuka ni ukuri nagize ikiniga nibaza icyatuma twishimira abacu twagikura he ngo kibe muri make nari mu nzozi zivanze n’agahinda kuko mbona uko dufata abantu bacu bikambabaza, umuntu agatsinda igitego tukishima ejo yarata penariti tumakutuka!”

Dady de Maximo Mwicira-Mitali aherutse kwitabira ibirori byabereye mu ngoro y’Ubwami bwa Denmark(Amafoto)

Imwe mu mideli yahanzwe na Dady de Maximo

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger