AmakuruImyidagaduro

Cyusa watewe indobo n’uwari umukunzi we aravugwa mu rukundo n’uwahoze ari Umugore wa Karim Makenzi(Amafoto)

Umuanzi Cyusa Ibrahim ukunzwe na benshi mu njyana gakondo aravugwa mu rukundo na Usanase Nadjima wahoze ari umugore wa Karim Nizigiyimana Makenzi wahoze ari kapiteni wa Rayon Sports FC n’Ikipe y’Igihugu y’u Burundi, Intamba mu rugamba.

Amakuru yizewe ahari avuga ko Cyusa kuri ubu ari kwitegura kwizihiza umunsi wahariwe abakundanye ari kumwe n’umukunzi we mushya.

Amakuru ahari kandi avuga ko aba bambi bamaze igihe bari kumwe mu munyenga w’urukundo nubwo muri bo ntanumwe urabitangaza.

Cyusa Ibrahim avuzwe mu rukundo rushya nyuma y’amezi make atandukanye na Jeanine Noach wahoze ari umukunzi we ndetse urukundo rwabo rukaba rwaramenyekanye mu gihe gito ariko rukanagenda mu gihe gito.

Cyusa ari mu rukundo na Usanase wahose ari umugore wa Nizigiyimana Karim Makenzi batandukanye bafitanye umwana umwe

Cyusa ari mu rukundo rushya nyuma y’igihe gito atandukanye na Jeanine Noach bakanyujijeho mu rukundo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger