AmakuruAmakuru ashushye

Cya gisimba cyarikimaze inka zororerwa muri Gishwati cyishwe(Amafoto)

Igisimba gikekwa ko kiri mu bimaze iminsi birya inka z’imitavu hafi ya pariki ya Gishwati mu karere ka Nyabihu,cyishwe n’abashinzwe umutekano.

Aborozi baororeraga mu nzuri zegereye Pariki ya Gishwati-Mukura bari bamaze iminsi bataka inyamaswa y’inkazi yivuganaga inka zabo cyane cyane imitavu aho yari imaze guhitana izirenga 80.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 4 Gashyantare 2022, nibwo amakuru y’iyicwa ry’iyi nyamaswa yagiye ahagaragara nyuma y’uko inzego zirimo Polisi na RDB zihagurukiye guhiga bukware iyi nyamaswa yari yarazengereje aborozi b’inka.

Aya makuru yahamijwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney abinyujie kuri Twitter, yagize ati “Ngabo Karegeya, nyuma na nyuma birabaye. Muzishakire kubura hasi kubura hejuru.”

Iyi nyamaswa yo mu bwoko bw’imbwebwe ikaba yishwe ku bufatanye bw’abaturage n’Ingabo z’igihugu na Polisi bari bamaze iminsi mu bikorwa byo kuyihigira bukware.

Gusa nubwo iyi mbwebwe yishwe ibikorwa byo gukomeza guhiga n’izindi nyamaswa zaba zihishe inyuma y’iyicwa ry’inka cyane cyane imitavu birakomeje.

RDB yasabye abarozi kubakira imitavu ibiraro kandi nabo ubwabo bagakomeza gukaza amarondo kuko byagaragaye ko iyi nyamaswa yibasiraga inyana zaraye hanze.

Inyamaswa zakekagwa kuba inyuma y’iyicwa ry’izi nka ni imbwa z’ishyamba zizwi nk’imbwebwe ndetse n’impyisi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger