AmakuruImikino

Cristiano Ronaldo yavuze ko umugore we yamuhamagaye ko narenza saa tanu atarataha ararara hanze”impamvu yatashye umukino utarangiye”

Rutahizamu wa Manchester United Cristiano Ronaldo ukomeje kutishimira uburyo afashwe n’iyikipe akinira yavuze impamvu yatashye umukino wahuzaga Manchester United na Tottenham Hotspur utarangiye.

Ronaldo wibajinweho na benshi impamvu yamuteye guhaguruka agataha ifirimbi ya nyuma itaravuga, yavuze ko impamvu nyamukuru ari umugore we Georgina wamuhamagaye akamubwira ko narenza saa tanu atarataha arafunga akarara hanze.

Yagize ati” Impamvu yatumye mfata umwanzuro wo gutaha, Georgina yampamagaye ambwira ko nindenza saa 11 pm ntarataha, arafunga umuryango nkarara hanze”.

Muri uyu mukino warangiye CR7 yivumbuye agataha, Manchester United yari yakiriye Tottenham i Old Trafford, mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’Abongereza warangiye itsinze ibitego 2-0.

Amagambo yatangajwe na Ronaldo

Ibitego by’umunya-Brésil Fred ndetse n’umunya Portugal Bruno Fernandes ni byo byafashije iriya kipe y’umutoza Erik ten Haag kwegukana amanota atatu y’uriya mukino, iguma ku mwanya wa gatanu n’amanota 19. Manchester United kuri ubu irarushwa inota rimwe na Chelsea ya kane, gusa zombi zikaba zimaze gukina imikino 10.

Muri uriya mukino Cristiano Ronaldo yari yabanje ku ntebe y’abasimbura nk’ibisanzwe, gusa akaba yari yizeye ko isaha n’isaha ashobora kwinjira mu kibuga asimbura bogera ku munota wa 89 atagiyemo ahita yitahira.

Mu gice cya kabiri cy’umukino Cristiano Ronaldo birangira umutoza Ten Haag atamushyize mu kibuga nyima yo kugaragara igihe kirekire yishyushya.

Ibi biri mu byababaje uriya munya-Portugal umaze igihe atishimiye kuba atagihabwa umwanya uhagije wo gukina, ahitamo kwisubirira mu rwambariro ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 89.

Umutoza Erik ten Haag nyuma y’umukino, yabwiye Amazon Prime ko ibyo Cristiano yakoze ari bubyiteho kuri uyu wa Kane.

Ati: “Biriya simbitindaho, nzabyitaho ejo. Ndashaka kwita cyane ku kipe. Nari mfite ikipe y’abakinnyi 11 beza cyane. Ni ngombwa ko nikosora. Abakinnyi binjiye basimbura na bo bakinnye neza cyane. Ndatekereza ko icyo twabonye ari abakinnyi 11 bugarira ariko bakanasatira. Nanezerewe.”

Mu banenze Cristiano Ronaldo harimo Danny Mills wakiniye ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ndetse n’amakipe atandukanye muri Premier League wagaragaje ko ibyo uriya munya-Portugal yakoze ari ukwerekana ko akomeye gusumbya ikipe.

Ronaldo yatashye match itarangiye

Yavuze ko ibyo yakoze ari igisebo gikomeye cyane, kuko ari “kubahuka ikipe, umutoza n’abafana.”

Danny Mills yakomeje avuga ko iyo Cristiano aza kwivumbura ikipe yatsinzwe byari kugira ishingiro, gusa kuba yari imbere n’ibitego 2-0 bikaba ntacyo bimaze.

Yunzemo ati: “Biragaragara ko atekereza ko aruta ikipe y’umupira w’amaguru…ni igikorwa cyo kwikunda nyuma yo kutabigiramo [mu ntsinzi] uruhare.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger