AmakuruImikino

Cristiano Ronaldo yatangiye kugaragaza ubuhanga bwe muri Al-Nassr

Kizigenza muri Ruhago Cristiano Ronaldo yatsinze igitego cya mbere muri shampiyona ya Saudi Arabia yari igeze ku munsi wa 15 ubwo bahuraga n’ikipe ya Al Fateh SC banganya ibitego 2-2.

Ikipe ya Al-Nassr yagowe cyane n’iyi kipe bari bahanganye ndetse iyo hataba penaliti ya Cristiano Ronaldo mu minota ya nyuma y’inyongera yari gutakaza uyu mukino.

Uyu wari umukino w’ishiraniro ku makipe yombi nubwo yagiye gukina Al-Nassr FC iri ku mwanya wa mbere, Al Fateh FC iri ku wa gatandatu.

Byasabye imbaraga nyinshi kugira ngo Al-Nassr yishyure igitego cya kabiri yari yatsinzwe ariko yasatiriye cyane ibona penaliti ku munota wa 93.

Cristiano Ronaldo yishyuriye ikipe ye igitego cya kabiri. Iki kandi akaba ari cyo gitego rukumbi yinjije muri iyi kipe kuva yayerekezamo mu kwezi gushize gusa amaze kuyikinira imikino itatu.

Muri Shampiyona ya Arabie Saoudite, Al-Nassr irayiyoboye n’amanota 34 inganya na Al-Shabab mu gihe Al Fateh SC iri ku mwanya wa gatandatu na 22.

Guhera mu mwaka wa 2002 kugeza ubu,Cristiano Ronaldo aracyatsinda ibitego buri mwaka ari nako aca uduhigo dutandukanye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger