AmakuruImikino

Cristiano Ronaldo yakiriwe bidasanzwe muri Arabia Saoudite(Amafoto)

Umunyabigwi Cristiano Ronaldo ari kumwe n’umuryango we,yageze muri Arabia Saoudite yakirwa bidasanzwe nk’umukinnyi mushya wa Al Nass.

Mu ndege ye bwite,Ronaldo n’umuryango we basesekaye muri iki gihugu cy’Abarabu aho bagiye kuyora amafaranga menshi mu myaka ibiri n’igice uyu mugabo yasinye.

Ronaldo w’imyaka 37 yemeye kwerekeza muri iyi kipe yemeye kuzajya imuhemba miliyoni 200 z’amayero ku mwaka.

Uyu mugabo wigaruriye Uburayi,agiye kwereka abo muri Aziya impano ye aho bishobora gutuma n’abandi bakinnyi bakomeye bahamusanga.

Ronaldo arakorerwa ikizamini cy’ubuzima kuri uyu wa Kabiri hanyuma anerekanwe ku mugaragaro.

Ronaldo akimara kugera i Riyad yakiriwe n’abafana benshi ndetse ibyapa byinshi ku muhanda byariho amafoto ye binamuha ikaze.

Al Nassr yanditse iti “Mwitegure ibirori bidasanzwe yo kwerekana umukinnyi mwiza kurusha abandi babayeho ku isi.”

Arakorera imyitozo imbere y’abafana ba Al Nassr ndetse ni nabwo arahura n’umutoza Rudi Garcia ku nshuro ya mbere.

Ronaldo azagaragara bwa mbere mu kibuga iyi kipe yasuye iyitwa Al-Shabab kuwa 14 Mutarama.

Ronaldo yakiriwe nk’umwami muri Arabia Saoudite
Yahageranye n’umuryango we

Twitter
WhatsApp
FbMessenger