AmakuruImikino

Cristiano Ronaldo yaciye amarenga yo gusezera ikipe y’igihugu nyuma yo gusesererwa na Maroc

Rutahizamu w’ibihe byose w’ikipe ya Portugal Cristiano Ronaldo yaciye amarenga ko ashobora kuba agiye gusezera muri iyi kipe y’igihugu nyuma yo kubona ko inzozi amaranye imyaka myinshi zo gutwara igikombe cy’isi zimunyuze mu myanya y’intoki.

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo Portugal yatsinzwe na Maroc igitego 1-0 ihita iyisezerera muri 1/4 cy’irangiza,mu mukino Cristiano Ronaldo yinjiye ku munota wa 51 agakora ku mipira 10 gusa irimo umwe yateye mu izamu.

Kuri iki cyumweru abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati “Gutwara igikombe cy’isi muri Portugal ni zo nzozi zikomeye kurusha izindi zose nari mfite mu mwuga wanjye.Narabiharaniye.Narwanye inkundura kubera izi nzozi.

Mu nshuro 5 nagaragaye mu gikombe cy’isi nkanatsindamo ibitego mu myaka 16 ishize,nari kumwe n’abakinnyi beza n’amamiliyoni y’abaturage ba Portugal.

Natanze ibyo nari mfite byose.Nasize byose mu kbuga.Ntabwo nigeze nihisha urugamba kandi sinigeze nteshuka kuri izo nzozi.

Ikibabaje nuko ejo izo nzozi zarangiye.Ntabwo bikwiriye kwitwara nabi.

Ndashaka ko buri wese amenya ko byinshi byavuzwe,birandikwa ndetse birahwihwiswa gusa kwitangira Portugal ntabwo byigeze bihinduka n’akanya gato.

Nahoze ndi umuntu urwanira inyungu za buri wese kandi sinzigera ntera umugongo bagenzi banjye n’igihugu cyanjye.

Ubu nta byinshi byo kuvuga.Warakoze Portugal,warakoze Qatar.

Inzozi zari nziza nubwo zarangiye…Ubu ni igihe cyo kuba umujyanama mwiza ndetse no kwemerera buri wese agatanga umwanzuro we.”

Ronaldo yabaye umukinnyi umwe rukumbi wabashije kwinjiza igitego mu bikombe by’isi bitanu ndetse yanakoze uduhigo two kuba umukinnyi watsindiye igihugu cye ibitego byinshi kurusha abandi bose.

Haniyongeraho agahigo ko kuba umukinnyi wakiniye ikipe y’igihugu cye imikino myinshi kurusha abandi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger