AmakuruImikino

Cristiano Ronaldo akomeje kuba nyamugenda mu b’imbere ku Isi! Yatangaje icyo ateganya mu myaka 5 iri imbere

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yeseje agahigo gakomeye ku Isi, bituma akomeza kuba nyamugenda mu b’imbere muri ruhago.

Ibi yabigezeho nyima yo gutsinda igitego cya 111 mu ikipe y’igihugu ya Portugal,bituma aca agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere ku isi umaze gutsindira ibitego byinshi igihugu cye,mu mikino mpuzamahanga [ihuza ibihugu].

Uyu munsi mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022,Ronaldo yakiniye Portugal umukino wa 180 bahura na Ireland birangira ayitsindiye ibitego 2 byatumye ahita aba umukinnyi wa mbere ku isi utsindiye igihugu cye ibitego byinshi akuyeho agahigo ka Ali Daei ukomoka muri Iran banganyaga ibitego 109.

Igihugu cya Ireland cyari icya 45 Cristiano Ronaldo yinjije igitego.

Ronaldo nk’ibisanzwe yabaye umucunguzi wa Portugal kuko nyuma yo guhusha Penaliti ku munota wa 15,Ireland yabonye igitego gitsinzwe na myugariro John Egan.

Iki gitego cyagoye Portugal ku cyishyura kugeza ku munota wa 89 ubwo Ronaldo yafunguraga amazamu ku mupira mwiza yahawe na Goncalo Guedes.

Nyuma y’iminota 90,umusifuzi yongeyeho 8 yatumye Ronaldo akora amateka aho yatsinze igitego cy’intsinzi ku munota wa 7 w’inyongera ahesha Portugal amanota 3 y’ingenzi.

Rinaldo yavuze ko mu nyaka 5 iri ombere azaba agishoboye gukina umupira nk’uko bisanzwe.

Cristiano Ronaldo aherutse kwerekeza mu ikipe ya Manchester United avuye muri Juventus.

111 CRISTIANO Ronaldo
109 Ali Daei
89 Mokhtar Dahari
84 Ferenc Puskas
79 Godfrey Chitalu
78 Hussein Saeed
77 Pelé
76 Lionel Messi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger