ImyidagaduroIyobokamana

COVID-19: Patient Bizimana yahagaritse ibitaramo yarafite mu Buholandi no mu Rwanda

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Patient Bizimana ntakigiye gutaramira mu Buholandi bitewe n’icyorezo cya COVID-19 “Coronavirusi” ndetse n’igitaramo cya Pasika yagisubitse.

Isi yose iri mu bihe bidasanzwe bitewe n’icyorezo cya COVID-19 gikomeje gukwirakwira kandi kigahitana abantu batari bake mu gihe gito, iki cyorezo cyatangiriye mu mujyi wa Wuhan mu Bushinwa gikomeza gukwirakwira mu bihugu bitandukanye none no mu Rwanda cyahageze tariki ya 14 Werurwe kizanwe n’umuhinde wari uvuye i Mombai mu Buhinde nkuko byemejwe na Minisiteri y’ubuzima.

Kugeza ubu abantu bamaze kwandura iyi ndwara bamaze kugera ku bihumbi 169 mu gihe abamaze gupfa bagera ku bihumbi 6 na 500.

Ibikorwa bihuza abantu benshi birimo ibitaramo byarahagaritswe mu bihugu byinshi mu rwego rwo kwirinda ko abantu bakomeza kwanduzanya.

Umuramyi Patient Bizimana asanzwe akora igitaramo cyo kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika [Easter Celebration] ariko yamaze kugihagarika nyuma y’amabwiriza y’umujyi wa Kigali na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ahagarika ibikorwa bihuza abantu benshi.

Uyu muhanzi wari ufite gahunda yo gutaramira mu Buholandi tariki 04 & 05 Mata 2020 aho yari kuzafatanya n’umuramyi Fortrant Bigirimana wo mu Burundi ntabwo akigiyeyo kubera icyorezo cya Koronavirusi.

Patient Bizimana yavuze ko amatariki mashya y’iki gitaramo azatangazwa mu gihe kiri imbere.

Kugeza ubu  icyorezo cya koronavirusi cyamaze kugera mu Rwanda aho abantu batanu ari bo bamaze kugaragara ko banduye iyi ndwara.

Abantu barakangurirwa kongera isuku, bakaraba intoki n’isabune inshuro nyinshi zishoboka, birinda gusuhuzanya mu ntoki, kujya ahari abantu benshi no gukora ingendo zitari ngombwa.

Patient Bizimana yahisemo guhagarika ibitaramo yari afite mu Buholandi no mu Rwanda
Igitaramo Patient Bizimana yakoraga kuri Pasika ntikikibaye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger