AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

COVID-19: Afurika ntabwo ari igihugu kimwe , nta bufasha bwihariye ikeneye -Mushikiwabo

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF) Mushikiwabo Louise, yatangaje ko Afurika idakeneye kwitabwaho by’umwihariko muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) nk’uko bikomeje kuvugwa na bamwe mu bayobozi, ndetse n’ibitangazamakuru, bagitekereza ko uyu mu gabane ari Igihugu kimwe.

Mu kiganiro Mushikiwabo yagiranye n’ibitangazamakuru byo mu Bufaransa RFI na France 24 ku wa Kane tariki 23 Mata 2020, yagarutse ku ngaruka zitandukanye za Koronavirusi ku Mugabane w’Afurika kimwe n’ahandi hose ku Isi, ashimangira ko ukurikije uburyo ingaruka za COVID-19 zimeze ku yindi migabane Afurika itarakubitwa cyane.

Ati: “Ntabwo Afurika yahungabanye cyane kurusha u Burayi cyangwa Amerika, ahubwo Afurika yagize amakenga menshi guhera mu ntangiro z’icyorezo. Ibihugu hafi ya byose byahise bifata ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, bihurirana n’intege nke zisanzwe zigaragara mu rwego rw’ubukungu. Nanone ntidukwiye kubona Afurika nk’Igihugu kimwe ahubwo ni ibihugu byinshi bifite inzego z’ubukungu zitandukanye.”

Kugeza ubu muri Afurika hamaze gutahurwa abarwaye COVID-19 27,427 muri bo hakizemo 7,474 hapfamo 1,298.

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika honyine hamaze gutahurwa abarwaye 866,148, barimo 84,812 bakize na 48,868. Iyo mibare igaragara mu bihugu bitandukanye nka Esipanye imaze gutahurwamo abarwayi 213,024, u Butaliyani 189,973, u Bufaransa 161,530, u Budage 151,285, u Bwongereza 138,078 n’ahandi.

Bihabanye n’ibikomeje kuvugwa n’abayobozi b’ibihugu by’i Burayi birimo n’u Bufaransa ko imyenda Afurika ibereyemo amahanga ikwiye gukurwaho burundu, Mushikiwabo yavuze ko Afurika idakeneye gutabarwa by’umwihariko ahubwo iyo myenda yahagarikwa by’agateganyo mu guha uyu mugabane agahenge ko kwisuganya.

Yagize ati: “Afurika ntikeneye gufatwa mu buryo bw’umwihariko ahubwo ikeneye ubufasha nk’ibindi bihugu bikomeye hano mu Burayi n’ahandi ku Isi byafashe ingamba z’ingenzi mu by’ubukungu, zirimo no guhindura amwe mu mategeko, hagamijwe guhangana n’iki cyorezo no kwitegura kurenga ingaruka za cyo. Ibihugu bikeneye ubufasha si byose ariko ni umubare munini, kwibanda kuri Afurika ni intangiriro nziza ariko iki cyorezo ntikivangura abato n’abakuru nk’uko bigaragara ku Isi hose.”

Yakomeje vuga ko igikwiye kurebwaho kuri ubu ari ukongera igihe cyo guhagarika by’agateganyo imyenda ku bihugu by’Afurika, kuko uyu mugabane na wo ukeneye igihe cyo gushyira ingufu mu guhangana icyorezo ndetse no kuzahura ubukungu bwawo.

Mushikiwabo yagarutse no ku ruhare rwa OIF mu gufasha ibihugu bigize umuryango guhangana n’ingaruka za COVID-19 cyane cyane mu rwego rw’uburezi, aho washyize kuri internet amasomo y’Igifaransa agenewe urubyiruko kuri ubu rutakiri ku ishuri, hakaba hakomeje kurebwa uko n’abadafite uburyo bwo kugera kuri internet bafashwa kubona ayo masomo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger