AmakuruImyidagaduro

COVID-19: Abanyamakuru b’imyidagaduro n’abahanzi batanze Toni 6 z’ifu y’igikoma ku turere dutatu

Ihuriro ry’Abanyamakuru bakora mu gisata cy’imyidagaduro mu Rwanda [RSJF], ryatanze toni 6 z’ifu y’igikoma cya Nootri Family ku turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge twombi two mu Mujyi wa Kigalii.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mata 2020, gikorwa ku bufatanye n’ihuriro ry’abahanzi [Rwanda Music Federation] ndetse n’uruganda rukora ifu ruzwi nka Africa Improved Food [AIF].

Ni mu rwego rwo gukomeza gufasha imwe mu miryango yagizweho ingaruka n’ingamba zafashwe na Leta mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus kimaze kwandurwa n’abarenga Miliyoni ebyiri ku Isi.

Rutaganda Joel Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyamakuru bakora imyidagaduro mu Rwanda, yabwiye INYARWANDA ko bakoze iki gikorwa mu rwego kunganira Leta yagobotse muri iki gihe imiryango idafite icyo kurya kubera icyorezo cya Covid-19.

Ati “Iki gikorwa nk’Ihuriro ry’Abanyamakuru bakora imyidagaduro mu Rwanda [RSJF], twaricaye dusanga hari umusanzu tugomba gutanga ku gihugu dushaka imiryango twaremera.”

Yavuze ko bafatanyije n’uruganda rwa Africa Improved Food [AIF] kugira ngo babashe kubona ifu y’igikoma yo kugenera iyi miryango itandukanye yo mu turere dutatu.

Rutaganda ati “Ariko kubera ko nta bushobozi bufatika twari dufite ni bwo twegereye Africa Improved Food [AIF] tuyigezaho igitekerezo nabo babyumva vuba bemera ko twafatanya kimwe n’ihuriro ry’abahanzi tukareba imiryango dufasha.”

Ubu mu Rwanda hari abantu 147 banduye Coronavirus naho 80 bamaze kuyikira. Ku Isi abanduye Coronavirus bararenga Miliyoni ebyiri n’igice, abakize bararenga ibihumbi 658 naho abarenga ibihumbi 171 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.

Uruganda rwa Africa Improved Food [AIF] rukora ifu ya ‘Nootri Toto’ igenerwa abana bato kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka ibiri. Rukora kandi ifu ya ‘Nootri Mama’ ikoreshwa cyane n’abagore batwite cyangwa n’ababyeyi bonsa bagifata mu gitondo.

Hari kandi Nootri Family Sorghum, Nootri Family Millet, Nootri Family Whole Wheat zikoreshwa n’abantu bose ndetse na Nootri Qwik.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger