AmakuruImikino

Cote d’ivoire yatangaje 23 izifashisha imbere y’Amavubi batarimo Gervinho na Yaya Toure

Ibrahim Camara utoza ikipe y’igihugu ya Cote d’ivoire Les Elephants, yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 23 agomba kwifashisha mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika uzayihuza n’Amavubi y’u Rwanda.

Amavubi y’u Rwanda n’Inzovu za Cote d’ivoire bazahurira mu mukino wa kabiri w’itsinda H wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizaba mu mwaka utaha, umukino uteganyijwe kubera kuri Stade ya Kigali ku wa 09 Nzeri.

Mu gihe abenshi mu bakinnyi b’Amavubi bataragera mu myitozo, ikipe ya Cote d’Ivoire yo yamaze gushyira ahagaragara 23 bazavamo 18 bazakina umukino w’u Rwanda.

Aba bakinnyi ntibarimo Gnegneri Yaya Toure usanzwe ari kapiteni w’iyi kipe cyo kimwe na Rutahizamu Gervais Yao Kouassi wa Parelmo yo mu Butariyani wasizwe n’umutoza ngo kuko ataramenyerana na bagenzi be.

Undi utagomba kugaragara muri uyu mukino ni rutahizamu Wilfried Zaha wa Palace yo mu gihugu cy’Ubwongereza amakuru avuga ko yumvikanye n’umutoza Camara kugira ngo abe afasha Crystal Palace muri shampiyona y’abongereza.

Abakinnyi bagomba kuza i Kigali barimo abasanzwe bamenyerewe muri za shampiyona z’i Burayi, nka myugariro Eric Bailly wa Manchester United, Jean Michel Seri wahoze ukinira Nice kuri ubu uri muri Fulham, umunyamacenga Adama Traore, Max Alain Gradel n’abandi.

23 Cote d’ivoire yashyize ahagaragara.

Abazamu: Sayouba Mande (OB/Denmark) Badra Ali (Free State Stars/Afurika y’Epfo) Gbohouo Sylvain (TP Mazembe).

Ba myugariro: Eric Bailly (Manchester United) Serge Aurier (Tottenham) Kanon Wilfried (ADO Den Haag/ U Buholandi) Traoré Adama (Göztepe/ Turukiya) Kone Lamine (Strasbourg) Ghislain Konan (Stade de Reims)

Abakina hagati: Serey Die( FC Basel) Ahoulou Eudes (AS Monaco) Franck Kessie (AC Milan) Seri Jean Michaël (Fulham) Doukouré Cheick (Levante) Serge N’Guessan (AS Nancy)

Abataha izamu: Kodjia Jonathan (Aston Villa) Assale Roger (Young Boys) Pépé Nicolas (Lille) Max Gradel (Toulouse) Bayo Vakoun (Dunajská Streda/Slovaquia) Maxwel Cornet (Olympique Lyonnais)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger