AmakuruInkuru z'amahanga

Congo: Perezida yifurije Antoinette Loemba Tchibota isabukuru nziza y’ amavuko

Ku rubuga rwa Twitter none kuri uyu wa 07 Gicurasi 2023, Perezida wa Repubulika ya Congo Brazzaville Denis Sassou N’guesso yashyizeho ubutumwa bwifuriza Antoinette Sassou N’guesso  isabukuru nziza y’ amavuko y’imyaka 78 amaze ku Isi kuko yavutse ku wa 7 Gicurasi 1945 mu Murwa Mukuru wa Brazaville. Yagize ati: “Isabukuru nziza rukundo rwange!”

Antoinette Sassou N’guesso ni umufasha wa Perezida wa Congo Brazzaville Denis Sassou N’guesso. Mu buzima busanzwe yitwa Antoinette Loemba Tchibota akaba ari umwana wa Pascal Loemba Tchibota na Marie Louise Djembo waje gutandukana n’ umugabo we wa mbere Tchibota akajya gushakana na François Gallo Poto wari mubyara w’ umugore wa mbere wa Mobutu Sese Seko witwaga Antoinette Gbetigbia Gogbe Yetene.

Antoinette Loemba Tchibota

Denis Sassou N’guesso ni Perezida wa Repubulika ya Rubanda ya Congo Brazaville kuva ku 8 Gashyantare 1979 kugeza ku ya 31 Kanama 1992 ubwo yatsindwaga mu Matora na Pascal Lisouba maze akaza kongera gusubira kuyobora Congo 25 Ukwakira 1997 kugeza na n’ubu.

Ni umugabo wahiriwe no kwagura umuryango kuko yabyaye abana 29 barimo Denis Christell Sassou N’guesso, Edith Lucie Bongo, Wamba Sassou N’guesso,  Claudia Lemboumba Sassou N’guesso, Andrea Sassou, Ninelle Sassou N’guesso, Julienne Johnson, Michelle Sassou N’guesso, Denis Sassou Junior, Kelly Christelle Sassou Nguesso, Carine Emma Sassou, Cendrine Sassou Nguesso n’ abandi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger