Utuntu Nutundi

Colombia: Hateguwe ikirwa abashaka gusambana bazajya bajya kwinezerezamo

Mu gihugu cya Colombia hashyizweho cyitiriwe akarwa ku busambanyi “SEX Island” mu rwego rwo gufasha abantu batandukanye kwizihiza iminsi mikuru banezerewe,aka karwa kakaba karanzwe no kuzuraho abantu bakora ibikorwa by’urukuza soni bitandukanye ,kunywa inzoga z’amoko atandukanye n’ibindi biyobyabwenge byinshi.

Kugira ngo winjire muri aka gace ugomba kwishyura ibihumbi 3,700 by’amapawundi aho bahita baguha indaya 2 ndetse wazirambirwa ukagurana n’abandi,ibintu byatangaje abantu benshi ndetse bababazwa n’ibikorwa by’urukozasoni bihabera abantu banahatakarije akayabo kamafaranga menshi.

Abagana iki kirwa cy’ubusambanyi bamara iminsi 4 mu binezeza aho inzoga aba ari ubuntu, ndetse haba harinzwe cyane kuko abagera kuri 30 aribo bahabwa amatike abemerera kwerekeza kuri iki kirwa.

Abahagarariye iki kirwa bemeza ko abakobwa baza kwigurisha kuri iki kirwa babanza gusuzumwa neza icyorezo cya SIDA ndetse n’izindi ndwara zitandukanye kugira ngo batazanduza abakiriya aho ndetse bemeje ko baba bafite udukingirizo duhagije ku buryo umukiriya atatubura igihe akeneye kudukoresha.

Bamwe mu bakobwa bagana iki kirwa murwego rwo kwigurisha,bavuze ko benshi mu basura aka gace ari abakire bo muri USA ndetse ari ibyamamare ku isi hose kubera akayabo k’amamiliyoni batunze aho bavuze ko bifuza kugabanya ibiciro kugira ngo naba rubanda rugufi bitabire gusura iki kirwa mu buryo buboroheye.

Iyo ukigera kuri iki kirwa uhasanga abakobwa benshi bicuruza aho ugenda ubamenaho inzoga werekeza mu cyumba kirimo abambaye ubusa aho ndetse haba huzuye amato arimo aba DJ baba bacuranga imiziki y’Ubwoko bwose.

Uburyo bwose bwo kwishimisha kuri iki kirwa bwashizweho kuko niyo ushatse gutembera baguha transport n’abakobwa wifuza ko baguherekeza aho ushaka kujya ndetse naho kubyinira mu gihe bamaze guhaga harateguwe.

Ntabyo kugira isoni ni uku baba bameze
 Abenshi bemeza ko iki kirwa ari amayobera kubera intego gifite y’Ibikorwa byerekeza Isi habi,bikaba byanateye benshi kuvuga ko ibi ari bimwe mu bimenyetse byo kurangira kw’Isi.Hagati aho abafite ayabo batandukanye bakomeje kugana iki kirwa arina ko ngo barushaho kwiyongera umunsi ku w’undi.
 
Twitter
WhatsApp
FbMessenger