AmakuruImikino

College Sainte Marie Reine de Kabgayi yegukanye igikombe cya Commonwealth

Mu gihe Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’ Icyongereza(Commonwealth) warimo wizihiza umunsi mukuru witwa Commonwealth Day. Wateguye irushanwa ryitwa 3X3 Commonwealth Day Tournament 2023.

Commonwealth Day yizihizwa mu bihugu byose bigize umuryango wa Commonwealth ku munsi wa Mbere w’icyumweru cya kabiri cy’ ukwezi kwa Werurwe.

Uwo munsi ukaba warabaye ku wa mbere tariki ya 14 Werurwe 2023. Muri iryo rushanwa ribera muri buri gihugu munyamuryango wa Commonwealth, iryabereye mu Rwanda ryabereye mu kigo cya Groupe Scolaire Saint Aloys Rwamagana maze ikigo cya College Sainte Marie Reine de Kabgayi gitwara igikombe mu mukino wa Basketball mu bahungu ukinwa n’ abakinnyi batatu batatu.

Iryo rushanwa rikaba ryarabaye mu mpera z’ icyumweru gishize ku matariki ya 11 na 12 Werurwe 2023 rihuza amakipe 10 y’ibigo by’amashuri yatoranyijwe mu gihugu hose. Kuko hafashwe amakipe atanu mu bahungu n’andi atanu mu bakobwa.

Amakipe yitabiriye mu bahungu ni College Sainte Marie Reine de Kabgayi, Groupe Scolaire Kabare, Groupe Scolaire Saint Aloys, Groupe Scolaire Gacuba II na Groupe Scolaire Sainte Marie Reine de Rwaza.

Mu bakobwa hakaba haritabiriye ITS Gasogi, Ecole Notre Dame de la Providence, ADEGI Gituza, Ecole Secondaire Sainte Bernadette de Kamonyi na Groupe Scolaire Saint Aloys Rwamagana ari nayo yari yakiriye amarushanwa nubwo bitayihiriye ko yatwara n’ igikombe na kimwe muri iri rushanwa kuko mu bakobwa cyatwawe na Ecole Secondaire Sainte Bernadette de Kamonyi

Buri kipe yakinaga imikino ine maze ikipe enye zitwaye neza zigahita zijya muri kimwe cya kabiri maze 2 zitsinze zigahita zihurira ku mukino wa nyuma.

College College Sainte Marie Reine de Kabgayi nayo ikaba yaranyuze muri urwo rugendo kuko ku mukino wa mbere yahuyemo na Groupe Scolaire Kabare yayitsinze ku manota 14 ku 9, mu gihe mu mukino wa kabiri yahuye na Groupe Scolaire Gacuba II nayo ikayitsindira kuri 16 ku 10, yahuye na Groupe Scolaire Saint Aloys mu mukino wa gatatu maze ibatsindira mu maso y’ abafana bayo amanota 17 kuri 13, mu mukino wa kane ntibyayigendekeye neza kuko batsinzwe na Groupe Scolaire Marie Reine de Rwaza ku manota 14 kuri 13.

College Sainte Marie Reine de Kabgayi yagiye muri kimwe cya kabiri k’ irangiza yongera guhura na Groupe Scolaire Saint Aloys maze iyitsinda bitayigoye ku manota 21 kuri 7 maze ihita igana ku mukino wa nyuma aho yahuriyemo n’ikipe imwe rukumbi yari yabakoze mu jisho muri iryo rushanwa ari yo Groupe Scolaire Sainte Marie Reine de Rwaza baje gutsindira ku manota 21 kuri 19 mu mukino utari woroshyeho na gato maze College Sainte Marie Reine de Kabgayi imanika igikombe cya Commonwealth ityo.

College Sainte Marie Reine de Kabgayi ni ishuri ryigenga rya Kiliziya Gatorika riherereye muri Diyosezi ya Kabgayi mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’ Amajyepfo.

Riherereye munsi y’ Iduka rya Gisirikari(Army Shop Muhanga) ku muhanda Kigali-Huye.

Ryashinzwe mu 1993 ryigisha Igiforomo ariko nyuma rikaba ryaraje guhinduka ishuri ryigisha amasiyanse kuko ubu ricumbikira abanyeshuri b’ ibitsina byombi( abakobwa n’ abahungu) biga mu mashami ya MCE(Mathematics, Computer and Economics), MEG(Mathematics, Economics and Geography), PCB(Physics, Chemistry and Biology), MCB(Mathematics Chemistry and Biology),PCM(Physics, Chemistry and Mathematics). Iri shuri rifite ubudasa bwo kuba ryitabira amarushanwa yo mu mukino wa Basketball muri FEASSA.

Usibye kwitwara neza mu mikino, iki kigo kinatsinda neza mu ishuri. Rikaba riyobowe na Padiri Innocent MUVUNYI

Yanditswe na UGIRASHEbUJA CYIZA Prudence

Twitter
WhatsApp
FbMessenger