AmakuruPolitiki

Clubs z’isuku mu mashuri, iturufu ya Rubavu mu kurwanya umwanda

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko bwahagurukiye ikibazo cy’umwanda ukigaragara muri ako Karere kandi bushyize imbere gahunda ya Clubs z’isuku mu mashuri bugamije kuyitoza abakiri bato no kuyigeza kuri benshi.

Iyo ugerageje kugenda mu Karere ka Rubavu ubona ko ibipimo by’isuku bigenda bizamuka n’ubwo hari n’aho usanga ikiri hasi bitewe n’imiterere y’ako Karere gafite igice kinini kigizwe n’amakoro aho hari n’abaturage bakigorwa no kubona aho gucukura ubwiherero n’ababugerageje ugasanga budafite isuku ihagije.

Ibyo byagiye bigira ingaruka nyinshi k’ubuzima bw’abantu byagera ku bana bigasya bitanzitse kuko mu Rwanda hose muri 2014 umubare w’abana barwaye inzoka zo munda wari kuri 45.2% mu gihe kuri ubu abantu barwaye inzoka zo mu nda bagera kuri 41% umubare munini ukaba uw’abantu bakuze kuko ari 48%.

Mu guhangana n’ibyo bibazo, Akarere ka Rubavu kafashe ingamba z’ubukangurambaga ku isuku n’isukura muri gahunda kise “Isaha y’isuku” aho buri wa mbere no kuwa kane hakorwa isuku mu midugudu yose no mu bigo by’amashuri ndetse bushyira imbaraga mu gushinga no gushyigikira clubs z’isuku mu mashuri bagamije kuyitoza abakiri bato no kuyigeza kuri benshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, avuga ko n’ubwo isuku ikiri urugendo muri ako Karere bishimira aho bavuye n’aho bageze kandi ko bashyize imbaraga mu bakiri bato bagamije kubaka umuco w’isuku no kuwutoza benshi.

Yagize ati” Ntabwo twavuga ko urwego isuku igezeho ruhagije ariko hari aho twavuye n’aho tugeze hashimishije. Twifashisha clubs z’isuku mu mashuri kugira ngo isuku tuyitoze abakiri bato bayikurane bakayikora mu mashuri yabo ndetse banataha mu miryango yabo bakayikomeza kandi bitanga umusaruro. Tuzabikomeza tugamije kwimakaza isuku tuyigire umuco.”

Bamwe mu banyeshuri bafatanya n’abarimu babo muri club y’isuku mu Rwunge rw’Amashuri rwa Buhaza mu Murenge wa Rubavu, bavuga ko iyi club yabo bayigiramo byinshi ku bijyanye n’isuku kandi bitanga umusaruro aho biga n’aho bataha.

Umutoni Henriette ni umwe muri abo banyeshuri, yagize ati” Muri iyi club nahigiye uburyo bwo gukora isuku burimo gusukura aho twirirwa, koza ibyo tuba twaririyeho, gusukura ubwiherero no kubupfundikira, gufasha ababyeyi bacu n’abo duturanye kunoza isuku n’ibindi. Ubu numva aho ngenda hose hakwiye kurangwa n’isuku kuko ni ubuzima iyo tutayigize tugira indwara z’inzoka zishobora no kuduhitana.”

Mwarimu Ndizeye Jean Pierre, Nawe yagize ati” Dutoza aba bana kugira isuku bakaraba neza intoki mu gihe cyose bagiye kugira ibyo bakora cyane cyane bagiye kurya, kugira isuku ubwiherero n’aho bari hose kandi nibo bayikorera hano mu kigo ku buryo n’iyo batashye bitarangirira hano ahubwo bayikomeza no mu miryango baturukamo.”

Raporo y’Ikigega cyita ku bikorwa byo kurwanya indwara eshanu zititabwaho, End Fund, yo Muri 2018, yagaragaje ko u Rwanda rwakoze ibikomeye rugabanya umubare w’abandura izo ndwara mu myaka itandatu ishize.

Indwara eshanu zititabwaho ziterwa n’udukoko duto (bactéries) kandi z’ibyorezo zirimo inzoka zo mu nda, bilarizoyizi, imidido, indwara yitwa Trachoma n’iy’ubuhumyi yitwa River Blindness.

Indwara zititabwaho zibasira abantu barenga miliyari 1.5 ku isi ndetse bamwe zikabatera ubumuga, abagera ku 170 000 zikabavutsa ubuzima.

Ubushakashatsi bugaragaza ko idolari rimwe ry’Amerika rishowe mu kurwanya izo ndwara, ribyara amadolari ari hagati ya 27 na 42 mu bukungu.

Intego zo kurwanya izo ndwara muri Afurika ziramutse zigezweho mu 2030, uwo mugabane wazigama arenze miliyari 52 z’amadolari.

Bamwe mu bagize club y’isuku muri GS Buhaza bafasha ishuri n’imiryango yabo kunoza isuku
Ubwiherero bisaba gukorera isuku no kuba bupfundikiye igihe cyose butari gukoreshwa
Umwe mu miryango itishoboye wafashijwe kubona ubwiherero bugezweho
Twitter
WhatsApp
FbMessenger