Imyidagaduro

Clarisse Karasira n’umugabo we bibarutse imfura yabo(Amafoto)

Nyuma y’igihe umuhanzikazi Clarisse Karasira wamenyekanye mu ndirimbo za Gakondo aaze agaragaje ko akuriwe yamaze kwibaruka imfura yahoze ateguza abantu nk’umwuzukuru w’Imana n’Igihugu.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Yifashishije ifoto iriho ibiganza bitatu bigaragara ko ari icye, icy’umwana ndetse n’umugabo maze ashimira Imana yabahaye Umwana ashimira n’abantu bababaye hafi mu buryo bw’isengesho.

Mu magambo yagize ati”Impundu impundu babyeyi, Ikoobe Ikoobe Abato. Umukobwa w’Imana n’igihugu hamwe n’umutware, imfura yo mu batangana baguye umuryango. Imana ishimwe Igikomangoma cyacu kindyamye mu gituza ibicuro byashize. Umutware na njye duhaye Imana icyubahiro tunabashimira ku masengesho yanyu menshi”.



Clarisse karasira yirinze gutangaza amazina y’umwana avuga ko hari umunsi wateganyijwe ati”Amazina azatangazwa nyuma y’umuhango wo kurya ubunnyano no kwita izina nkuko natwe twabikorewe”.

Uyu mwana wa Clarisse Karasira avutse nyuma yo guhabwa ikaze mu ndirimbo yakorewe na Nyina afatanyije n’umugabo we bise’Kaze neza’.

Indi nkuru Clarisse Karasira

Clarisse Karasira yateye uw’inyuma umukobwa wavuze ko bavukana


Ni umwana wari utegerazanyijwe amatsiko menshi haba ku babyeyi be, imiryango, ndetse n’abakunzi b’uyu muryango cyane ko bagiye babigaragaza mu butumwa butandukanye bagiye batambutsa.



Twitter
WhatsApp
FbMessenger