AmakuruImyidagaduro

Chris Brown na Drake bajyanywe mu nkiko

Christopher Maurice Brown wamamaye mu muziki  nka Chris Brown na Aubrey Drake Graham wambenshi bazi nka Drake  bagiye kujyanwa mu rukiko bazira indirimbo bahuriyemo ‘No Guidance’.

Mu mwaka wa 2019 nibwo abahanzi Chris Brown n’umuraperi Drake basohoye indirimbo yakunzwe na benshi yitwa “No Guidance”. Aba bombi bamaze kuregwa mu rukiko bashinjwa kwiba ino ndirimbo “No guidance”

Umuhanzi witwa Mr Cooper na producer we Timothy valentine nibo batanze ikirego cy’uko iyi ndirimbo y’ibi byamamare, Chris Brown na Drake bibye indirimbo yabo basohoye mu 2016 yitwa “I love your dress” yaba injyana , imyandikire, Hook na ritime (rhythm) igenderaho.

Uyu muhanzi na Producer we mu kirego cyabo bakomeza bavuga ko mu ndirimbo ya Chris Brown na Drake bakomeza baririmba “ you got it ,girl you got it “ mu gihe mu ndirimbo y’abo baririmbamo bati”She got it , she got it. Uyu muhanzi Mr Cooper na Producer we Timothy bari kuregera ihohoterwa ku burenganzira bafite kuri iyi ndirimbo kandi bakanasaba indishyi y’akababaro.

“No guidance” ni indirimbo yasohotse mu kwezi kwa karindwi mu mwaka wa 2019. Ihuza Chris Brown na Drake. Mu gihe gito cyane yari imaze isohotse iri mu ndirimbo zakunzwe cyane doreko byari gake aba bahanzi bombi bihuje.

Amashusho ya ‘No Guidance’ ya Chris Brown na Drake amaze kurebwa n’abasaga miliyoni 370 mu gihe iya Mr Cooper imaze kurebwa n’ibihumbi 60.

Chris Brown na Drake bajyanywe mu rukiko bazira kwiba bimwe mu bigize indirimbo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger