AmakuruImyidagaduro

CHOGM igiye gutuma Abanyakigali babaho mu birori nk’ibyo tuzabamo mu ijuru

Abazitabira Inama nkuru y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) izwi nka CHOGM, bashyiriweho ibirori bya muzika bizabasusurutsa mu cyumweru cyose bazamara mu Rwanda.

Buri mugoroba by’umwihariko mu mpera z’icyumweru mu Mujyi wa Kigali, biba ari ibicika ahantu hashyizweho ho gutaramira, ndetse hamwe hafunzwe imihanda nk’i Remera ku Gisimenti n’i Nyamirambo.

Aha ni naho hazifashishwa mu birori bya Kigali’s People Festival byashyiriweho abitabiriye CHOGM ndetse n’abatuye Umujyi wa Kigali.

Kuva tariki 20 kugeza 26 Kamena 2022, hateguwe ibitaramo bizajya bibera muri ’Car free zone y’i Nyamirambo ndetse n’i Remera mu Gisimenti, aho guhera isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba abahanzi banyuranye bazajya baba bahataramiye kugeza i Saa yine z’ijoro.

Ni ibitaramo 14 bizamara icyumweru, bikabera muri ibi bice bibiri byashyiriweho imyidagaduro mu Mujyi wa Kigali, mu mihanda yahariwe abashaka kwidagadura.

Uhujimfura Claude uri mu bari gutegura ibi bitaramo, yabwiye IGIHE ko byateguriwe gususurutsa abitabiriye inama ya CHOGM, ariko n’abatuye Umujyi wa Kigali muri rusange badahejwe.



Ikindi yagarutseho ni uko ari ibitaramo bizajya byitabirwa n’abahanzi bakomeye, cyane ko nubwo urutonde rw’abazatarama rutaratangazwa, hari abo bamaze kugirana ibiganiro.

Ibi bitaramo byateguwe na Sensitive Ltd imenyereweho gutegura ibitaramo bikomeye, ikazafatanya n’ama sosiyete y’ubucuruzi arimo MTN Rwanda, Heineken, Visit Rwanda, Forzza, Inyange n’abandi.

Car Free Zone yo mu Biryogo ni imwe mu zizaberamo ibi bitaramo
Car Free Zone yo mu Gisimenti igiye kuba aho kugorobereza mu bihe bya CHOGM
Twitter
WhatsApp
FbMessenger