Chelsea FC yegukanye Europa league nyuma yo kunyagira Arsenal (Amafoto)

Ikipe ya Chelsea yegukanye igikombe cya UEFA Europa league, nyuma yo gutsinda Arsenal ibitego 4-1 ku mukino wa nyuma wabereye i Baku muri Azerbaijan.

Ni ibitego byose byinjiye mu gice cya kabiri cy’umukino.

Igice cya mbere cy’umukino cyaranzwe no gusatirana ku mpande zombi, gusa kirangira nta kipe ishoboye kwinjiza igitego mu izamu ry’iyindi.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, ikipe ya Chelsea yarushije Arsenal birangira inayitsinze ibitego bine byose. Icya mbere cyabonetse ku munota wa 49 gitsinzwe na Olivier Giroud wari uhawe umupira n’Umunya-Brazil Emmerson.

Umunya-Espagne Pedro Rodriguez yatsindiye Chelsea igitego cya kabiri ku munota wa 60 w’umukino, ku mupira mwiza yari ahawe na Eden Hazard.

Ku munota wa 65 w’umukino Hazard yatsindiye Chelsea igitego cya gatatu kuri Penaliti, nyuma y’ikosa Maitland -Niles yari akoreye kuri Olivier Giroud mu rubuga rw’amahina.

Umutoza Unai Emery yahise akora impinduka, avana mu kibuga Nacho Monreal yinjiza Umunya-Nigeria Alex Iwobi. Nyuma y’iminota itatu Iwobi yinjiye mu kibuga, yahise agabanyiriza Arsenal umwenda ayitsindira igitego ku munota wa 69 w’umukino.

Chelsea yasoje akazi ku munota wa 72 w’umukino ibifashijwemo na Hazard. Ni ku mupira mwiza yari ahawe na Olivier Giroud.

Gutsindwa uyu mukino bisobanuye ko amahirwe Arsenal yari ifite yo kugaragara mu mikino ya UEFA Champions league y’umwaka utaha yayoyotse. Iyi kipe izakina imikino ya Europa league, nyuma yo kunanirwa kurangiza mu makipe ane ya mbere muri shampiyona y’Abongereza.

 

 

Comments

comments

Hirwa Patrick

Hirwa Patrick is a writer of Teradignews.rw since October 2021. He studied Journalism and Communication at University of Rwanda, School of Journalism and Communication.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger