Charly na Nina bakoreye amateka i Bukavu

Kuya 12 na 13 ugushyingo 2017, abakobwa babiri bamaze kugera ku rwego rushimishije mu muziki Charly na Nina bakoreye i bitaramo i Bukavu muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo maze bakirwa kurubyiniro nimbaga nyamwinshi .

Bakigera i Congo mu gace ka Bukavu  bishimiwe nabaturage bahatuye cyane  batemberezwa   umujyi wa Bukavu. bahise bajya gucumbikirwa muri  Hotel .

Charly na Nina bamenyerewe muri Kongo kuko baherukagayo mu gitaramo bahuriyemo nabagize itsnda rya P.Square .

Charly na Nina bagirwa inama na Muyoboke mu bikorwa byabo bya Muzika baritegura kumurika Album yabo bise Imbaraga , muri iki gitaramo kizaba kuya 1 ukuboza 2017 hazagaragaramo abandi bahanzi bakomeye mu karere nka Juliana Kanyomozi na Geosteady bo muri Uganda, Big Farious w’i Burundi ndetse n’abandi b’abanyarwanda  ndetse nabakobwa babaye ba nyampinga nka  Isimbi Fanique (Igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda 2017),Ingabire Habibah,Miss Latifah (Miss Photogenic UR Huye Campus 2017).Miss Ruzindana Liliane (Miss University Uganda na Miss Makerere University), Miss Ritha Rick Mutoni (Igisonga cya kabiri muri Miss Uganda 2017), Fiona Doreen (uyu yahatanye muri Miss Rwanda 2017)Miss Shimwa Guelda (Igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2017),Miss Pamela Umutesi (Uyu wahatanye muri Miss Rwanda 2017).

Bakigera i Bukavu bakiriwe nkabamikazi

Comments

comments