Amakuru ashushye

Charly na Nina bagiye kumurika Album yabo ya mbere

Itsinda ry’abakobwa b’Abanyamuziki rya Charly na Nina rigiye kumurika album yaryo ya mbere mu mpera z’umwaka wa 2017.

Iri tsinda rigizwe na Charlotte Rulinda ndetse na Muhoza Fatuma Nina rigiye kumurika album igaragaza ubushobozi bw’umutegarugori mu kuba yagera ku ntego ze zose mu buzima mu gihe abyiyemeje kandi akagira intumbero n’ishyari ryiza ryo kwesa imihigo.

Kuri ubu iri tsinda rifite Muyoboke Alex nk’umujyanama mu bya muzika ndetse kuva batangira gukorana ishusho y’umuziki waryo yahinduye isura ritangira kumenyekana no kuzamuka mu buryo bwihuse, ubu ni bamwe mu bakobwa bari kwitwara neza mu Rwanda no mu karere ruherereyemo.

Iyi Album ya Charly na Nina ya mbere bise Imbaraga izamurikwa kuya 1 Ukuboza 2017, mu butumwa bashyize hanze bugaragaza imurikwa ryayo, bagize bati” Turabashimira cyane kandi duterwa imbaraga n’urukundo mutwereka ndetse n’uko mudushyigikira kuva ku munsi wa mbere mwamenyaga ko twatangiye gukora umuziki mu buryo bw’umwuga. Nka Charly na Nina tunejejwe no kubatangariza ku buryo bweruye itariki nyayo tuzamurikaho album yacu ya mbere.”

“Kuya 1 Ukuboza 2017 nibwo hazaba igitaramo cyacu cya mbere cya Album twise ‘Imbaraga’, iyi album igaragaza ubushobozi bw’umugore n’umusanzu we mu iterambere ry’igihugu n’iry’Isi yose muri rusange.  Turi abanyembaraga kandi dushobora gukora buri kimwe, turabashimira kandi tunejejwe n’uko muzaza kudushyigikira.”

Aba bakobwa batangiye umuziki bafasha abandi bahanzi kuririmba ndetse bagacishamo bakaririmba mu Mahoteli akomeye mu mujyi wa Kigali.

Charly na Nina baherutse kuririmbana n’umunya-Nigeria Seyi Shay muri Kigali Jazz Junction [aha bari mu kiganiro n’itangazamakuru bitegura gutaramira abanyarwanda].
Muri 2014, Charlotte Rulinda[ Charly] na Fatuma Muhoza [ Nina] bishyize hamwe bashinga itsinda rishya ririmba bise The Sterioz, iri zina ntago ryamaze igihe kinini kuko baje kurihindura bakitwa Charly na Nina.

Nyuma yo kwihuza kw’iri tsinda kuri ubu rimaze kugera kure ndetse mu minsi yashize bahawe igihembo muri Uganda kubera indirimbo yabo yitwa Owooma bakoranye n’umugande Geosteady.

Charly na Nina bagiye kumurika album bise IMBARAGA, izaba igaragaza ubushobozi bw’umutegarugori

https://www.youtube.com/watch?v=HfohX9VTP2w

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger