Amakuru ashushyeImikino

CHAN2018: Amavubi anyagiwe na Uganda Cranes

Mu mukino umaze kuba wahuzaga ikipe y’igihugu y’u Rwanda  ‘Amavubi’ n’iya Uganda [Uganda Cranes] urangiye ikipe y’u Rwanda inyagiwe ibitego bitatu.

Ni umukino wabereye ku kibuga cya  Vipers SC mu gihugu cya Uganda , mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike y’amakipe azitabira igikombe cya CHAN  kizaba umwaka utaha wa 2018 mu gihugu cya Kenya.

Amakipe yatangiye umukino ubona afite imbaraga mbere u Rwanda rwabanje kotsa igitutu ikipe ya Uganda gusa ntibyayahira, ku munota wa 13 umukinnyi wa Uganda Cranes yaje gukorerwaho ikosa maze ku munota wa 14 igitego cya mbere cy’iyi kipe kiba kirinjiye.

Ku munota wa 25 abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bongeye gukora ikosa ryahise rivamo igitego cya kabiri cya Uganda Cranes, igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari ibitego  2 bya Uganda ku busa bw’Amavubi.

Igice cya kabiri Amavubi yatangiye ashaka kwishyura ariko abagande bayabera ibamba ahubwo ku munota wa 49 baza gushyiramo igitego cy’agashinguracumu cyaje gishimangira intsinzi yabo y’ibitego 3 ku busa bw’ikipe y’u Rwanda ‘Amavubi.’

Ni umukoro ukomeye kw’ikipe y’igihugu Amavubi kuko mu mukino uzabera i Kigali nibura basabwa gutsinda ibitego 4 ku busa , ibintu bimeze nk’inzozi kubera umukino iyi kipe yagaragaje.

U Rwanda rwageze muriki cyiciro cya nyuma , nyuma yo guhura n’ikipe y’igihugu ya Tanzania “Taifa Stars” ndetse rukaza kuyisezerera byoroshye kuko mu mukino wabanje ikipe zombi zabanje kunganyiriza muri Tanzania igitego kimwe ku kindi , i Kigali ikipe zombi zikagwa miswi zinganyije ubusa ku bundi bigaha amahirwe yo gukomeza ikipe y’igihugu Amavubi.

‘Antoine Hey ‘ yari yabwiye itangazamakuru ko iyi kipe ya Uganda agomba kuyitsinda gusa siko bimumereye kuko ikipe yaje yariye karungu igatsinda ikipe y’u Rwanda ku buryo bworoshye cyane.

Dore abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Amavubi Stars: Nzarora Marcel, Manzi Thierry, Rucogoza Aimable ‘Mambo’, Nsabimana Aimable, Niyonzima Olivier ‘Sefu’, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad (C), Iradukunda Eric, Manishimwe Emmanuel, Mubumbyi Barnabe na Nshuti Dominique Savio.

Uganda Cranes: Nico Wakiro Wadada (C), Mucureezi, Savio Kabugo, Watenga, Muzamiru Mutyaba, Nsibambi George, Bukenya, Muwanga, Muleme, Kaliisa, Ssekisambu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger